Umuhanzi Kizito Mihigo akomeje kwibaza impamvu abantu barambiwe ubusiribateri bwe mbere ye aho bagenda bagaragaza abakobwa batandukanye bavuga ko bari mu rukundo.

Mu minsi ishize byaracicikanye mu binyamakuru bya hano mu Rwanda ko Kizito Mihigo ari mu rukundo n’umuhanzikazi Clarisse Karasira ibintu byashimishije benshi bavugaga ko cyera kabaye Kizito agiye gushinga urugo ariko Karasira yaje kubinyomoza avuga ko ar’ibihuha nta kana ko mu jisho kari hagati yabo bombi.


Clarisse Karasira wavuzweho gukundana na Kizito

Kizito w’imyaka 38 nyuma yayo makuru yagiye acicikana ko ari mu rukundo na Karasira nawe yahamije ko nta rukundo rwigize ruba hagati yabo.

"Nanze kwirirwa mbivugaho kuko n’uriya mwana(Karasira) yarabinyomoje nge ntacyo nabivugaho kuko ntabyo nzi, nta bihari n’ibintu utamenya aho abantu babikura" Kizito Mihigo

Kizito Mihigo akomeza avuga ko abona abantu barambiwe ubusiribateri bwe mbere ye !

"N’ukuvuga ngo abantu barambiwe ubusiribateri bwange mbere yange, barimo baranshakira umugore ku ngufu ariko nta mpamvu ya pressure, nta mpamvu yo kwihuta nihagira uboneka nzababwira" Mihigo

N’ubwo harababona uyu musore w’imyaka 38 ari kugenda akura bakumva yazana umugore Kizito we siko abibona avuga ko nta munsi ntarengwa afite wo kubona uwo bakundana kuko biza igihe bishakiye.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)