Umuhanzi Kizito Mihigo yatangaje ko agiye gutangiza amasomo ya muzika ku bana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ubu bari hafi gutangira ibiruhuko.

Ni umwe mu bagize uruhare mu kwandika indirimbo yubahiriza Igihugu y’u Rwanda mu 2001 nyuma ajya kuminuza umuziki mu Bufaransa mu bijyanye no gucuranga inanga no kwandika umuziki.

Mu itangazo yashyize ahagaragara abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze, umuhanzi Kizito Mihigo yavuze ko agiye kujya atanga amasomo ya Muzika ku banyeshuri bari mu biruhuko akayatangira mu Mujyi wa Kigali.
Muri iri tangazo, Kizito Mihigo avuga ko azatangira iyi gahunda mu biruhuko bitoya by’amashuri bizatangira mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2019.

Nubwo iyi gahunda izatangirira i Kigali ariko, Kizito avuga ko mu bihe biri imbere azabona ubushobozi bwo kugera no mu zindi ntara.
Uyu muhanzi yatangaje ko muri iki kiruhuko buri munyeshuri aziga amasaha atandatu y’ubumenyi bw’ibanze bwa Muzika, cyane cyane mu bijyanye no gusoma no kwandika amanota ya muzika, naho ngo ibijyanye no gucuranga bikazaza mu biruhuko bizakurikiraho.

Abanyeshuri baziyandikisha ngo bazamenyeshwa aho bazajya bigira hakurikijwe aho batuye.

Kizito ni umwe mu banyamuziki b’abahanga u Rwanda rufite cyane cyane mu byerekeye umuziki wanditse mu buryo bw’amanota [musique classique].

Yanditse indirimbo nyinshi zikoreshwa muri Kiliziya Gatolika harimo iziririmbwa mu gitambo cya Misa no mu bitaramo bitandukanye.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)