Umuhanzi Kizito Mihigo uri mu bakunzwe na benshi byumwihariko abakirisitu gatolika, kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Ukuboza 2018 nibwo yakoreye igitaramo muri Paruwasi ya Kiliziya Gatolika i Rwamagana cyitabirwa ku rwego rwo hejuru n’abingeri zitandukanye.

Kizito Mihigonyuma yuko avuye muri gereza yahise atangira gahunda yo kuzenguruka
Paruwasi za Kiliziya Gatorika mu Rwanda aririmbira abakunzi be. Ku ikubitiro yahereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali akurikizaho i Kibeho, hakaba hari hatahiwe i Rwamagana mu karere ka Bugesera.

Uyu muhanzi mbere yuko akora igitaramo cye, yabanje gufatanya na Korali y’abana yitwa Bright Angels, baririmba muri Missa ya kabiri nawe yambaye ikanzu ndende y’umweru.

Nyuma ya misa, ahagana ku isahaya saa saba z’amanywa nibwo Kizito Mihigo yatangiye igitaramo cye cyamaze amasaha agera kuri ane, gisozwa saa kumi.

Yaririmbye nyishi mu ndirimbo ze ndetse zinishimirwa cyane ariko ageze kuyitwa ‘Inuma’, ‘Nyina wa Jambo’ na ‘Aho kuguhomba yaguhombya’ ari nayo aherutse gushyira hanze, asabwa n’abakunzi be kuzisubiramo maze nawe arabibakorera.

Benshi mu bitabiriye iki gitaramo barimo n’abadasengera muri kiliziya Gatorika, batashye ibyishimo bibasendereye banyuzwe n’umuziki w’umwimerere w’umuhanzi bakunda.


Kizito yabanje gufatanya na Chorale y’abana muri Misa.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)