Umuyobozi wa Radio na Tv1, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC hamwe n’umunyamakuru bakorana mukiganiro Rirarashe, Angel Mutabaruka, batangajeko Mwiseneza naramuka atambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2019, bo ubwabo bazarimwiyambikira.


Josiane ari mubakunzwe cyane Muri Miss Rwanda

Aba banyamakuru b’ibyamamare mu Rwanda bavuze ko bakunze uko Mwiseneza Josinae yigiriye icyizere ndetse biteguye kumwambika ikamba ryabo igihe cyose yaba atarihawe n’abategura irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda.

KNC yagize ati “Mwiseneza Josiane ni umwari ugaragaza Umunyarwanda wifitiye icyizere. Ibindi byose sinshaka. Nibanatwambura n’ intsinzi yacu sinzi…njyewe nemera umuntu wigirira icyizere, ibintu bya mama sinjya mbyemera. Reka twandike amateka tugira Miss Josiane Miss koko. Miss ufite icyizere ninawe Abanyarwandakazi bagomba kwigiraho kwigirira icyizere.Bakunzi ba Mutabaruka , bakunzi banjye, dutore Josiane.”

Mutabaruka we yagize ati “Nibatamutora twebwe tuzamwambika ikamba ryacu”.
Irushanwa ryo gushakisha umukobwa uzaba Miss Rwanda 2019, kuri ubu ririmo abakobwa 20 ari nabo bagiye gukora umwiherero bazavamo hamenyekana Miss Rwanda.

Muri aba bakobwa bose uri kuvugwa cyane ni Uwitwa Mwiseneza Josiane wakoze urugendo rururure agenda n’ibirenge kugirango agere aho ijonjora ry’ibanze ryagombaga kubera, ibi byatumye uyu mukobwa akundwa na benshi, bamukundira umuhate n’ubushake yagaragaje nk’umukobwa wo mucyaro mugihe iri rushanwa ryafatwaga nk’irijyamo abakobwa b’ababanyamujyi gusa.


Josiane abenshi bamukundirako ari umukobwa wo mucyaro witinyutse

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)