Umushoramari mu itangazamakuru Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC usanzwe ari nyiri Radio na TV1 yamaze gutangaza ko yemereye akazi keza Mwiseneza Josiane watowe nka nyampinga wakunzwe kurusha abandi muri miss Rwanda 2019.

KNC usanzwe ari umushabitsi ukomeye,yavuze ko yiteguye guha akazi keza Mwiseneza Josiane,amusaba kubanza yaruhuka gatoya nyuma y’akazi katoroshye we na bagenzi be bamaze iminsi barimo mu mwiherero wa Miss Rwanda.

Yagize ati “Icyo nabwira Mwiseneza Josiane ni uko mufitiye akazi.Namubwira ngo nabanze ajye mu rugo aruhuke,naboneka azaze tumuhe deal nziza.”


Mwiseneza yahawe ikamba rya Miss Popularity

KNC uheruka gutangaza ko Mwiseneza nadatwara ikamba rya Miss Rwanda 2019 azarimwiyambikira,yahisemo kumuha akazi keza kugira ngo azabashe gukora neza umushinga we wo kurwanya igwingira ry’abana bato.

KNC ntiyigeze avuga ubwoko bw’akazi azaha Mwiseneza Josiane gusa mu kiganiro cya mu gitondo yagiriye kuri Radio na TV1yemeje ko ari akazi keza kazamuteza imbere.

Mwiseneza Josiane ntiyashoboye kugera mu bakobwa 5 bavuyemo nyampinga w’u Rwanda, wabaye Nimwiza Meghan wari wambaye nimero 32.

Mwiseneza Josiane yatowe nka Nyampinga wakunzwe cyane kurusha bagenzi be nyuma y’urukundo rudasanzwe yeretswe n’abanyarwanda.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(73)