Kuri uyu wa 15 Mutarama 2019 wari umunsi wa kabiri w’umwiherero ku bakobwa 20 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019. Nyuma y’ibiganiro bahawe n’abayobozo batandukanye, aba bakobwa bahise batangira gutozwa imbyino gakondo bazaserukamo ku munsi wo gusoza irushanwa.

Aba bakobwa bazavamo uwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri basuwe ndetse banaganirizwa n’abayobozi barimo Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, wabaganarije ku kamaro k’itorero ndetse n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco muri RALC, Dr Nzabonimpa Jacques, wabaganirije uruhare rw’ururimi n’umuco mu iterambere.

Mu masaha y’igicamunsi aba bakobwa batangiye gutozwa kubyina Kinyarwanda ari nabyo bazagaragaza ku munsi wanyuma w’iri rushanwa.
Biteganyijwe ko Nyampinga w’u Rwanda 2019 azamenyekana ku itariki ya 26 Mutara
2019 mu birori bikomeye bizabera mu Intare Conference Arena i Rusororo.

Kwinjira muri ibi birori bizaba ari 10 000 Frw mu myanya isanzwe ariko abazagura itike mbere bazayibona ku 5 000 Frw, 20 000 Frw (10 000 Frw ku bazagura tike mbere) mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ameza y’abantu 10 ku 500 000 Frw ariko naho abazagura tike mbere bazagabanyirizwaho ibuhumbi 100Frw.


Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Edourd Bamporiki aganiriza aba banyampinga.


Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco muri RALC, Dr Nzabonimpa Jacques aganiriza aba bakobwa.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)