Burya urukundo ni impano isumba izindi rukaba n’umugisha, niyo mpamvu ruba rugomba kubagarirwa rukanasasirwa, hano twabateguriye imwe mu myitwarire umusore ashobora gukurikiza akabona amahirwe yo kubona umukunzi vuba kandi bitamusabye kwiruka mu bakobwa.


1.Gira Ibanga:Niba ubonye amahirwe yo guhura n’Umukobwa cyangwa Umuhungu, mu kiganiro mugiranye hakazamo kukubaza niba warigeze kugira umukunzi ujye usubiza ko ntawe wigeze kugira kabone niyo waba waramwigeze ariko mugatandukana bimuturutseho icyo gihe nta mpamvu yo gusubira mu byahise ahubwo werekana ko uri mushya mu rukundo bityo akaba yakubera umukunzi mu gihe nawe yari mu gihe cyo gushaka umukunzi.

2.Gerageza Kuba intangarugero aho utuye:Iyo tuvuze kuba intangarugero hari byinshi tuba dusobanura birimo gufasha Ababyeyi bawe ndetse n’abandi muturanye, niba uri umusore ushobora gufasha abaturanye ndetse n’ababyeyi bawe mu mirimo y’imbaraga badashoboye kuko ibi bigufasha kuvugwa neza mu gace utuyemo bityo n’igihe habaye kurambagiriza umukobwa ababyeyi be ukaba waza imbere mu banyamahirwe !

3.Gendera kure ibiyobyabwenge:Niba uri umusore ukaba ushaka umukunzi ntuzatekerezo ko bizakorohera rwose mu gihe ukoresha ibiyobyabwenge kuko burya niba hari inkuru zambuka imisozi cyane inkuru y’abanywa ibiyobyabwenge nayo iza imbere bityo ugasanga muri rubanda rwose uzwi nk’Unkwi w’ibiyobyabwenge bikagera no muri ba bakobwa beza wagakuyemo umukunzi.

4.Hora ikinyabupfura Kidasanzwe : Nkuko bavuga ko ushaka inka aryama nkayo nawe uba ukwiye kubahiriza imicyo b’Imyifatire abakobwa bakunda kugirango bigufashe kugaragara neza imbere yabo,Iteka ryose jya wibuka gusuhuza uwo uhuye nawe wese, utahire igihe, wirinde ibigare ndetse Uharanire kwihangira umurimo, Ibi byose ni bimwe mubyo abakobwa bakundira abasore bikaba byanatuma bakwisabira urukundo ubwabo utarinze kubirukamo.

5. Iga gutembera : Nanone mu gihe nta kazi ufite kuguma mu rugo sibyiza,Gerageza gutemberamo aho utuye kandi utemberere ahantu hatandukanye, ibi bihesha amahirwe yo guhura n’abakobw mutaziranye mukamemyane kugeza mubaye umwe.

Ibi byose nubikurikiza neza ntakabuza bizagufasha kuhacana umucyo bityo nawe wibonere umukunzi kandi mu buryo bwiza bwihesheje agaciro.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)