Umusore w’imyaka 22 y’amavuko witwa Nsengiyumva Olivier utuye mu karere ka kicukiro, ni umwe mu banyeshuri bake bamaze kwiteza imbere, abinyujije muri gahunda yo kwihangira imirimo.

Nsengiyumva Olivier wihangiye umurimo ku myaka ye mike y’urubyiruko.

Olivier wiga mu mwaka wa nyuma w’amashuri muri kaminuza yubumenyi ngiro IPRC ishami rya kigali yagiranye ikiganiro kirambuye n’IBYAMAMARE, nyuma yo kumusura mu rugo aho abana n’ababyeyi be yadutangarije ko umwuga wo gukora amasabune y’amazi liquid soapyawutangiye ahagana mu mwaka ushize mu kwezi kwa gatanu ndetse akaza kugenda awagura nyuma yuko yari yawutangiye wenyine ubu akaba afite abakozi bakorana, Izi sabune zirimo iyitwa "Multi purpose" Olivier azikora mu bimera bitandukanye birimo "Urea,Sulfonic acid,Cost Soda,Diatholamide,Priservatives,Colourants,Anionic Acid ndetse na Lemon" kugeza zivuyemo amasabune meza yujuje ubuziranenge.

Amwe mu masabune y’isuku "NOLIVER HYGEINIC LTD" bakora.


Uyu musore watangiye uyu mwuga aciriritse ndetse akishakisha gusa yifitiye ikizere kuri ubu atunzwe nuyu mwuga n’umuryango we nyuma yokwagura umwuga we, kugeza ubwo uvamo company nini yise "NOLIVER HYGIENIC LTD" ibasha gusora umusoro wa leta ndetse ikanatanga n’inyemezabuguzi ya IBM ku bakiriya bayo ndetse ikanabasha kugemura mu masoko atandukanye akomeye hano mu Rwanda nyamara yarabitangiye ku rwego rwo hasi.

Olivier agira inama urubyiruko rw’URwanda yo kwihangira Imirimo.
Uruganda "NOLIVER HYGEINIC LTD" bakora amasabune atandukanye yagufasha mu kazi ka buri munsi.

Olivier yashoje ashimira leta y’uRwanda kubufasha butandukanye iha urubyiruko rw’URwanda, ndetse yongera kwibutsa urubyiruko rutandukanye gukura amaboko mu mifuka bakihangira imirimo aho kwirirwa bavuga ngo akazi karabuze cyangwa ngo igishoro cyarabuze, kubifuza ibi bikoresho by’isuku birimo izi sabune mushobora guhamagara kuri nimero zikurikira : 0782626764 ikaba iboneka no kuri what’s app cyangwa ukabandikira kuri email ariyo : nolivier83p@gmail.com.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)