Ku ndirimbo ashyize hanze bwa mbere “Love u” yakorewe na Bob Pro umenyerewe mu gukora indirimbo za Yvan Buravan zamuzamuye,ubu umuhanzi Amani Francois ari kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda ndetse no muri USA.

Yitwa Amani Francois akaba ari nayo mazina akoresha mu buhanzi,yahisemo gukomezanya aya mazina kuko nubundi ariyo azwiho n’abantu benshi basanzwe baziranye.

Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko , yavukiye muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo , yimukira mu Rwanda akiri muto aba ariho akurira maze aza kuhava yerekeza gutura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari naho abarizwa mu myaka umunani ishize avuye mu Rwanda.

Kubuna tariki 30/12/2018 nibwo Amani Francois yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise “Love u”, iyi ndirimbo yayikorewe n’umwe muba producer bakomeye hano uzwi kwizina rya Bob Pro wanagiye akorera Yvan Buravani indirimbo nyinshi ze zagiye zikundwa.
KANDA HANO WWUMVE "LOVEU " by Amani Francois.

“Love u” n’indirimbo ivuga ku nkuru mpamo, akaba yarayihimbye nyuma yo kuganira n’umwe mu nshuti ze amubwira uko bahagaze mu rukundo, maze bimutera umugambi wo guhita ahimbamo indirimbo.

Mu gihe kiri munsi y’icyumweru agishyira iyi ndirimbo kuri Youtube yarebwe ndetse abantu baranayikunda cyane , gusa uburyo yarebwemo byatunguranye bitewe n’uko channel ye ari nshya akaba ari nayo video ya mbere yari igezeho.

Mu kiganiro n’uyu muhanzi Amani Francois yashimangiye ko ubu ntagusubira inyuma muri muzika ye ati : “Ubundi mbere yuko ntangira guhimba , nari naravuze ko ni mara kwinjizamo ikirenge nta kugikuramo ukundi

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)