Umuhanzi w’umunyarwanda, ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Ngabo Medard [Meddy] yasubitse ibitaramo bibiri yagombaga gukorera mu mujyi wa Bujumbura mugihugu cy’i Burundi.

Meddy wari ugeze kure imyiteguro yo gutaramira abarundi, yavuzeko atakibataramiye kubera ikibazo cy’umutekano muke uri muri iki gihugu.


Meddy ntabwo agitaramiye i Burundi

Mu munsi ishize nibwo kumbugankoranyambaga hasakaye ubutumwa bubwira uyu muhanziko naramuka akandagiye kubutaka bw’iki gihugu bazamumesa(bazamwica), ubu butumwa bwasakajwe cyane n’abantu biyise imbonerakure bavugako badashaka uyu muhanzi w’umunyarwanda mugihugu cyabo.

Meddy wageze mu mujyi wa Kigali kuwa mbere taliki 24 Ukuboza 2018, yashyize hanze itangazo rivugako yasubitse ibitaramo byose yagombaga gukorera i Bujumbura kubw’impamvu z’umutekano we.

Yagize ati “Ku bafana bacu, abashinzwe kwita ku nyungu za Meddy tubabajwe no kubamenyeshwa ko ibitaramo byacu mu Burundi byimuwe kubera ikibazo cy’umutekano.”


Itangazo ryashyizwe hanze na Meddy

Muri iri tangazao Meddy yakomeje avugako ibitaramo byose yari afite bisubitswe akazamenyesha abakunzi be amataliki mashya.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)