Mu ijambo ritangiza icyumweru cy’icyunamo, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye abarokotse Jenoside kuba baratanze imbabazi, anavuga ko urebye aho u Rwanda rugeze uyu munsi bigaragara ko Imana yongeye ku rutahamo nk’uko byavugwaga na mbere.

Perezida Kagame mu ijambo yagejeje ku mbaga yari iteraniye muri Kigali Convention center, igizwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ndetse n’abahagarariye intumwa zaturutse mu bihugu byinshi, yibukije inkuru y’umukobwa wavuze umuvugo ubwo u Rwanda rwibukaga mu myaka yashize.

Yagize ati “Umwana w’umukobwa yatumye benshi bazenga amarira mu maso, ubwo yavugaga umuvugo. Hari imvugo mu Kinyarwanda ivuga ko Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda. Uwo mwana yarabajije ati ese yari irihe ya majoro yo muri Jenoside ?”

Yakomeje agira ati “Murebe u Rwanda rwa none. Biragaragara ko Imana yagarutse kurara i Rwanda nk’uko byavugwaga mbere.”

Perezida Kagame yashimiye abarokotse Jenoside, avuga ko nyuma ya Jenoside ari bo bonyine bari basigaranye icyo batanga ari cyo mbabazi zabo.

Yagize ati “Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bikoreye imitwaro iremereye nta kwijujuta no kwinuba. Ibi byaradukomeje kandi bitwubakira ubumwe. Nta kindi nabona mbabwira uretse kubashimira. Kwihangana kwanyu, ubutwari bwanyu ni bwo shusho nyakuri y’ intsinzi y’u Rwanda.”

Perezida Kagame agana ku musozo w’ijambo rye, yahaye ubutumwa abifuza guhungabanya u Rwanda bakarusubiza mu icuraburindi. Avuga ko akababaro Abanyarwanda banyuzemo, bagifite umutima wo guhangana, ko bityo biteguye.

Ati “Reka mvuge ikintu kimwe ntakunda kuvuga, kandi tuzakora uko dushoboye tukirinda. Kuri abo bantu batekereza ko igihugu cyacu kitabonye amabi ku buryo buhagije, no mu rwego rwo kurinda aba bantu bakiri bato mureba aha n’abandi bari muri iki gihugu n’igihugu muri rusange. Ndasubiramo ko abo batekereza ko tutahuye n’amabi mu buryo buhagije, bakaba bashaka ko duhangana, baba bari imbere mu gihugu cyangwa hanze, ndashaka kuvuga ko tuzahangana nabo bihagije kandi bihagije koko !”

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)