Umuririmbyi Mahirwe Adeline uri mu bakomeye muri Korali Shalom ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPR Nyarugenge yasohoye indirimbo ibumbatiye amashimwe ye nyuma y’iminsi 10 arushinze.

Mahirwe yarongowe n’umunyamakuru wa IGIHE.com akaba n’Umuyobozi w’Ikinyamakuru cya Gikirisitu, Iyobokamana.com, Sengurebe Joel, ku wa 22 Ukuboza 2018.


Adeline yashyize hanze indirimbo ivuga ku mashimwe y’ibyo Imana yamukoreye

Basezeraniye mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge hanyuma ibirori bikomereza mu busitani bwa ADEPR ku Kimihurura.

Uyu muhanzikazi afite ijwi rinyura amatwi rizwi cyane mu ndirimbo atera muri Korali Shalom, zirimo “Nzirata’’, “Abami n’abategetsi’’, “Nzamamaza”, ‘‘Nyabihanga’’ n’izindi.
Umwaka wa 2019 yawutangiye mu yindi sura kuko na we yatangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga.

Impano ya mbere yageneye abakunzi b’ibihangano by’umusaraba ikubiye mu ndirimbo ye nshya yise ‘‘Ikorera igihe’’ yashyize ahabona ku wa Gatatu, tariki ya 2 Mutarama 2019.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko kuba atangiye umuziki nk’umuhanzi wenyine bitavuze ko azava muri Korali Shalom.Yagize ati “Nayihisemo kuko hari ibyo Imana yambwiraga ariko nkabona kuri njye bidashoboka ariko igihe kigeze mbona birasohoye. Byatumye mbitindaho cyane ndetse mbona iko ikora mu gihe cyayo cyagenwe.


Joel Sengurebe na Mahirwe Adeline bambikana impeta murusengero rwa ADEPR Nyarugenge

Imana yadukoreye byinshi ariko ikintu cy’ibanze Imana yakoze ku buzima bwanjye cy’umwihariko ni uko yadukoreye ubukwe bwiza. Hari ibintu byinshi Imana yadukoreye ku buryo utabirondora.’’

Ubutumwa bukubiye mu ndirimbo bugaruka ku ishimwe ry’Imana isezeranya kandi igakora uko ishatse mu gihe gikwiye.

Iyi ndirimbo yayikoranye n’umuhanzi Ndinzwenimana Isaie uvukana n’umugabo we.
Yagize ati “Nahisemo gukorana na we kuko afite ijwi ririmo amavuta y’Imana atuma riryohera amatwi. Ikindi ni uko ari inshuti yanjye ya hafi.’’

Mahirwe yakomoje ku ntego afite mu muziki ashimangira ko agamije kuzana intama nyinshi kuri Kirisitu.

Yagize ati “Gahunda yanjye ni ukubwiriza abantu ubutumwa bwiza. Umuziki wanjye mu minsi iri imbere nzibanda cyane ku njyana ya Lumba ariko nkazirikana n’ushingiye kuri gakondo y’u Rwanda.

Uyu muhanzikazi kuri ubu aririmba muri Korali Shalom yagezemo mu 2017,iyi korali akaba ayishimira cyane kuko yayibonyemo inshuti n’abavandimwe beza.

Yagize ati “Korali Shalom nyifata nk’umuryango wanjye kuko imba ku mutima kuburyo burenze izindi korali zose nabayemo kandi no kuba naririmba indirimbo ku giti cyanjye ntaho bihuriye no kuba nava muri Korali kuko niyo mpa umwanya wa mbere mu muhamagaro wanjye wo kuririmbira Imana”.

Umva indirimbo nshya ya Adeline

Mahirwe yatangiye kuririmba akiri umwana muto ,abarizwa mu ishuri ryo ku Cyumweru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo I Goma aho yarerewe .
Impano ye yatangiye kuyigaragaza afite imyaka ine mu 1996. Kuva mu 2007, Mahirwe yanyuze muri Korali zitandukanye zirimo Elayono, Tumaini, Integuza, Siyoni, zo muri ADEPR Rubavu.


Adeline mubukwe bwe yakoze munganzo asusurutsa abitabiriye ibirori


Umunyamakuru Joel n’umuririmbyikazi Mahirwe Adeline

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)