Yitwa Nicole Ruburika Uwineza azwi nka Maman Beni muri filime y’uruhererekane ya City Maid, ninayo yamumenyekanishije yasezeranye mu mategko na Sebera Eric bemeza kubana akaramata nk’umugore n’umugabo.

Umuhango wo gusezerana mu mategeko kwa Nicole na Eric, wabaye kuri uyu wa Kane taliki ya 27 Ukuboza 2018, bibera mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.


Nicole na Sebera basezeranye kubana akaramata

Nyuma yo gusezerana mu mategeko indi mihango y’ubukwe iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 29 Ukuboza 2018.

Sebera Eric wasezeranye na Nicole asanzwe nawe azwi mubya Sinema, azwi nk’umushoramari ndetse akaba anatunganya ama filime, urukundo rwaba bombi rwatangiye kuvugwa ubwo byavugwako uyu mukobwa yateye gapapu undi mukobwa nawe ukira Sinema witwa Saphine Kirenga wahoze akundana na Sebera ndetse yari yaramaze no kumwambika impeta imuteguza kubana.

Kuva Sebera byavugwa ko yamaze gutandukana na Saphine Kirenga yari yarambitse impeta ya fiyansaye, icyo gihe hari muri Mata uyu mwaka, nibwo hatangiye kuvugwa urukundo rwa Sebera na Nicole ndetse bikavugwako aba bombi batangiye gukundana kera ariko bakaba barakundanaga mugisa n’ibanga.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)