Marina umwe mu bahanzikazi bashya bakomeje kugaragaza imbaraga nyinshi muri muzika, kuri ubu arashinja KINA music iyobowe na Clement Ishimwe gukora kata zo gushaka kumuca intege muri muzika kuko babona yatangiye kurusha bamwe mu bahanzi bayibarizwamo.

Ku itariki ya 28 Gashyantare 2019 nibwo mu karere ka Musanze habereye igitaramo cya mbere cya Tour du Rwanda, cyaririmbyemo abahanzi batandukanye barimo Riderman, Social Mula, Dream Boys, Igor Mabano, Knowless, Sintex n’abandi.

Ubwo umuhanzikazi Marina yari agezweho yaje gukurwa ku rubyiniro umwanya yari yahawe utarangiye ndetse n’indirimbo yari yateguye ataziririmbye, abwirwa ko azize kubyina cyane yibanda ku bintu bishobora gukurura ab’igitsinagabo bikaba bitaranuze abateguye iki gitaramo.

Bukeye bwaho uyu muhanzikazi yahise amenyeshwa ko atazaririmba mu kindi gitaramo nk’iki cyagombaga kubera mu mujyi wa Kigali.

Marina uvuga ko yababajwe cyane no gukurwa ku rubyiniro, yatangaje ko ibi byamubayeho ari kata zakozwe na Kina music yari mu bateguye ibi bitaramo kuko babonaga agiye kurusha abahanzi babo gushimisha abari aho.

Ati “Bambwiye ko Kina music ariyo itanze itegeko ko mva ku rubyiniro kandi koko nibo bari bampamagaye ngo nzaze kuririmba muri ibi bitaramo. Njye nakoze ibyo nagombaga gukora ariko nyine ntibyakunze. Ni kata nyine ni za kata zo kumva ko nta muhanzi ugomba kurusha uwawe…”

Clement Ishimwe umuyobozi wa Kina music we avuga ntacyo yatangaza ku byabaye kuri Marina ahubwo byabazwa Global Livingstone Institute kuko ariyo yari yateguye ibi bitaramo.

Marina yongeye kwumvikana yibasira bagenzi be bahurira mu kazi ka muzika nyuma y’igihe gito yibasiye itsinda rya Charly na Nina gusa naryo ntiryigeze ryifuza kugira icyo ritangaza kuri uyu muhanzikazi ubarizwa muri The Mane.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)