Iyo uvuze izina Mc PHILOS ntakabuza uryumvise asobanukirwa neza ko werekeje mugisata cy’umuco cyane cyane mu misango y’ubukwe Nyarwanda ari naho izina Mc Philos ryamaze gushinga imizi rikaba ubukombe.Ni muri urwo rwego uyu mugabo umaze kuba ikirangirire mu kuyobora ubukwe ,mu mpera z’iki cyumweru gishize taliki ya 17 Gashyantare 2019 ari we wari watoranijwe ngo ayobore ubukwe
bw’umunyabigwi ,umunyamakuru MIKE KARANGWA.

Mc Philos yafashe agafoto k’urwibutso n’abageni, Mike Karangwa na Isimbi

Mu bukwe bw’umunyamakuru MIKE KARANGWA bwabereye KICUKIRO HOLLY INN hafi ya BRALIRWA ku cyumweru ahagana mumasaha ya saa cyenda, Mc Philos niwe watoranijwe ahabwa gahunda yo kuyobora ubu bukwe aho uwasabaga umugeni yari Honorable BAMPORIKI Edouard,umuyobozi mukuru w’itorero ry’igihugu.

Edouard Bamporiki niwe wasabiye umugeni Mike Karangwa

Mu Kinyarwanda cyiza gisukuye kirimo ikeshamvugo,kuvuga amagambo yuje ubwenge,guhuza neza abanyamisango,kwita kubijyanye n’impano no gutwara amasaha neza nibyo byaranze uyu mushyushyarugamba ibyo bituma muri wese abona uruhare rugaragara uyu mugabo aba yagize kugirango ubukwe bugende neza. Byashimangiwe n’umusangwa mukuru ubwo yasabaga abo mu muryango wa Dr BIHIRA Canisius gushimira uyu muhuza mubiganiro kubw’ubuhanga yagaragaje mu gutanga impano dore ko zari nyinshi cyane.

Mc Philos umaze kuba ubukombe mu kuyobora imisango y’ubukwe,yagiye ayoborera ubukwe harimo ibyamamare bya hano mu Rwanda harimo ubw’abanyamakuru nka KALINIJABO Issa Noel ukorera authentic radio,umuyobozi wa ibyishimo.com Hubert Rene, umunyamakuru wa radio inkoramutima Justin Belis, umunyamakuru wamamaye kuri radio na TV10 Florent Ndutiye,umunyamakuru wakoze igihe kinini kuri TVR ndetse na IGIHE.COM Erick Shaba, umunyamakuru wa the new times Samuel Ngendahimana, abana b’ab’ashumba nka Apostle Gasarasi Samson uyobora itorero EPMR na Bishop Sibomana Jean wahoze ayobora itorero rya ADEPR,abahanzi nka Albert Niyonsaba,Gikundiro Rehema wamamaye muri chorale Shalom y’I nyarugenge ubu uri kubarizwa muri America n’abandi benshi cyane.

Uretse kuba umusangizamisango mwiza,Mc Philos ni umuhanga mubijyanye n’imiti ivura abantu (Pharmacist) akaba arimo gusoza ikiciro cya gatatu cya kaminuza,kuri ubu akaba akorera ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).

Mike Karangwa ni Umuhanzi,umunyamakuru,umushyushyarugamba yamamaye mu biganiro by’imyidagaduro nka Salus Relax kuri Radio Salus, Sunday Night kuri Radio Isango Star na Ten Tonight kuri Radio 10, ndetse yabaye umukemurampaka mu irushanwa rya Miss Rwanda igihe kinini. Mu Muhango wo Gusaba no Gukwa Isimbi , KARANGWA yaherekejwe n’inshuti n’imiryango bajya gusaba no gukwa umukunzi we biyemeje kubana akaramata aho yari aherejwe n’abanyamakuru barimo Friday James, Lucky Nzeyimana, Claude Kabengera na Happy Bunani,umunyamakuru wa RTV Bienvenu Redemptus,Rukizangabo Shami Aloys ndetse na Ntivuguruzwa EMMANUEL. Umuhanzikazi Oda Paccy yari mu bakobwa bamutwaje impano zo gushimira inshuti n’umuryango wa Dr Bihira canisius.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)