Meddy uri mu bahanzi bigaruriye imitima ya benshi mu Rwanda, yateguriwe ibirori byiswe ‘Sexy Melanin’ aho azasabana n’abakunzi be, basangira ndetse banifotoza.

Meddy usanzwe akorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hagiye gushira ibyumweru bitatu ari kubarizwa mu Rwanda aho yaje gusoreza umwaka no kwitabira igitaramo cya East African Party cyatangije umwaka wa 2019.

Uyu muhanzi waje i Kigali azanye n’umukunzi we ukomoka muri Ethiopia witwa Mimi bateganya kuzarushinga , yateguriwe ibindi birori bizamuhuza n’abafana be bifuza gusabana nawe byimbitse.

Ibi birori bizaba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Mutrama 2019 i Nyarutarama muri Volpage Club ahahoze hitwa K Club. Kwinjira bikaba ari 5,000 Frw.
Biteganyijwe ko Meddy atazaririmba muri ibi birori, ahubwo azaba yasohokeye muri aka kabyiniro nk’abandi bose asabane n’abakunzi be.


Urupapuro rwamamaza iki kirori

Igitaramo gikomeye Meddy aherutse gukorera i Kigali cyaritabiriwe ku rwego rwo hejuru.


Meddy yanamurikiye abafana be umukunzi we witwa Mimi.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)