Byari ibirori bidasanzwe ubwo umuhanzi Meddy yifatanyaga n’umukunzi we, Mehfira Mimi kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.

Mimi yizihizaga isabukuru y’imyaka 30 amaze avutse, ni ibirori byari byatumiwemo inshuti zabo zahafi byabaye mu ijoro ryo ku Gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018 i Texas muri leta zunze ubumwe za Amerika.


Meddy n’umukunzi we umunezero wari wose

Meddy wari umaze iminsi ari mugihugu cya Tanzania arikumenyekanisha ibihangano bye, yavuye muri iki gihugu maze ajya kwifatanya n’umukunzi we ukomoka muri Ethiopia.

Byari ibirori ubonako bidasanzwe, ababyitabiriye bari bafite akanyamuneza, basangiye ibyo kurya ndetse bafatanya nokubyina, Muri ibi birori Meddy yari afatanye agatoki ku kandi na Mimi, ni nawe bafatanyije gukata umutsima w’ibyishimo.

Mu magambo Meddy yabwiye uyu mukobwa yavuzeko ari umuntu udasanzwe maze yongeraho ati "Uzanira benshi muri twe amahoro...!"

Uyu mukobwa yashimiye abantu bose baje kwifatanya nawe kuri uyu munsi we yita udasanzwe avugako afite inshuti nziza afata nk’umuryango kuko bamuhora hafi kandi ari umugisha kuriwe.Yagize ati “Izi mpera z’icyumweru zari umunezero gusa. Ndarahiye, mfite umuryango n’inshuti nziza. Nishimiye buri kimwe cyose kandi mfite umugisha.”


Uyu mukobwa yujuje imyaka 30 y’amavuko

Urukundo rwa Meddy na Mimi Mehfira rwatangiye kuvugwa cyane mu ntangiriro za 2018, aba bombi bahuriye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Meddy yanakoresheje uyu mukobwa mu mashusho y’indirimbo ye yise "Ntawamusimbura"

Icyo gihe ubwo aya mashusho yajyaga hanze uyu mukobwa yahamijeko umuryango wiwabo wishimiye uburyo yagaragaye muri aya mashusho. anahamya ko iyi yari intangiriro nziza yo kwiyerekana no kwinjira mu kazi ko kwerekana imideli nka zimwe mu ndoto yakuranye.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)