Kuri uyu wa Kane taliki ya 14 Werurwe 2019, Urukiko rw’ubucuruzi mu mujyi wa Kigali rwaburanishije urubanza umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard uzwi nka Meddy aregwamo n’Ikigo cyitwa Kagi Rwanda Ltd bamutumiye mugitaramo bakamuha amafranga akayabika ntiyitabire igitaramo.

Meddy usanzwe abarizwa muri leta zunze ubumwe za Amerika ntiyigeze agaragara murukiko, ahubwo hari umunyamategeko we wari umuhagarariye.

Meddy araregwa n’ikigo Kagi Rwanda Ltd, bamurega kuba baramutumiye mu gitaramo mu Bubiligi ndetse akishyurwa ibihumbi 10 by’amadolari ariko ntajye kuririmba, ndetse bamusaba no gusubiza amafaranga ariko ntabikore.

Ikigo cya Kagi Rwanda Ltd cyari gihagarariwe n’umuyobozi wacyo wari waje yitwaje n’amasezerano yaose yagiranye n’uyu muhanzi wamuhemukiye ntiyubahirize amasezerano bari bagiranye.

Uwari uhagarariye Meddy yasabye umucamanza ko yabaha umwanya umukiliya we akaganira n’abamurega, ikibazo kigakemuka mu bwumvikane.

Umucamanza yemeye ubu busabe, ategeka ko bagenda bakumvikana bananiranwa urubanza rukazakomeza tariki 22 Werurwe 2019.

Meddy kandi arishyuzwa amadolari 5,000 yahawe na kompanyi Crystal Events yo mu Burundi yari yamutumiye mu bitaramo bibiri kimwe cyari kuba ku wa 29 Ukuboza 2018 ahitwa Boulevard De l’Uprona, ikindi giteganywa ahitwa Lacosta Beach bukeye bwaho.

Umuyobozi w’iyi kompanyi, Paulin Bizimana aheruka gutangaza ko agiye kujyana Meddy mu rukiko kuko ngo yamuteye ibihombo bigera ku madolari 14,000.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)