Umuhanzi w’umunyarwanda usanzwe abarizwa muri leta zunze ubumwe za Amerika, Ngabo Medard [Meddy] hatangiye gukwirakwizwa ubutumwa bumumenyeshako azicwa mugihe azaba akandagije ikirenge cye mugihugu cy’i Burundi.


Meddy yabwiwe ko azicirwa i Burundi

Harabura iminsi mike ngo uyu muhanzi yitabire igitaramo gikomeye azakorera mu mujyi wa Bujumbura mugihugu cy’u Burundi.

Kuri uyu wa Kane taliki ya 13 Ukuboza 2018, kumbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwizwa ubutumwa burimo amagambo y’ubugome n’urwango yibasira umuhanzi Meddy bamubwirako azicirwa i Burundi.

Ubu butumwa buri gukwirakwiza kumbuga nkoranyambaga cyane cyane izihurirwaho n’abarundi, kurubuga rwa facebook uwiyise Gatoto Eddy Mathias abinyujije muri Group bise Humura Burundi yagize "Aje kudutera ubukene, n’ubwo dufite butugejeje habi…” Yongeyeho ko Abarundi bakwiye kuzirikana ko babwiwe ko “nta bushuti bw’Abanyarwanda dukeneye…”" aha yavugaga Meddy

Kuruhande rwa Meddy kuriwe aravugako ntakibazo ibi bimuteye ndetse ngo nawe ubu butumwa bwamugezeho ariko abifata nk’ibintu biraho gusa.

Meddy ahamyako yiteguye neza gushimisha abakunzi be mugitaramo cyambere azaba akoreye i Burundi, iki gitaramo kizaba ku itariki ya 29 Ukuboza 2018, kuri Boulevard de l’Uprona hanyuma ku wa 30 Ukuboza 2018 aririmbire kuri Lacosta Beac akazaba arikumwe n’abandi bahanzi bagezweho i Burundi.


Igitaramo Meddy azitabira i Burundi

Meddy amaze iminsi ari mugihugu cya Tanzania aho avugako yari yagiye kumenyekanisha ibihangano bye muri iki gihugu.

Mubyo yakoreye muri Tanzania harimo kwimenyekanisha mu bitangazamakuru byaho ndetse ahamyako yanakoranye indirimbo n’abahanzi baho bagezweho harimo uwitwa Mbosso ubarizwa munzu itunganya umuziki ya Diamond.


Meddy na AY muri Tanzania

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)