Meddy uri mu bahanzi Nyarwanda bakunzwe cyane, akomeje kwubaka amateka adasanzwe no kwagurira umuziki we k’urwego mpuzamahanga. Kuri ubu yabaye umuhanzi wa mbere mu Rwanda uhawe ishimwe n’urubuga rwa Youtube ry’uko ariwe ukurikirwa cyane.

Ngabo Jobert Medart wamamaye nka ‘Meddy’ kugeza ubu niwe muhanzi wo mu Rwanda ukurikirwa cyane kuri Youtube, akaba yanabiherewe igihembo cy’ishimwe kizwi nka ‘Silver Play Button Award’ gihabwa umuntu ukurikirwa n’abarenga ibihumbi ijana kuri uru rubuga.

Mu butumwa bw’amashusho uyu muhanzi yanyujije kuri Instagram, yashimiye abakunzi be badahwema kumushyigikira muri uru rugendo rwa muzika.

Yagize ati “Ndabasuhuje bantu banjye, nshuti zanjye ndetse n’umuryango wanjye ! Ndifuza gufata uyu mwanya nkabashimira kuba munshyigikira mu rugendo rwanjye, uyu munsi nabonye ishimwe.”

Uretse kuba Meddy ariwe muhanzi ukurikirwa cyane kuri Youtube aho akurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 130, ni nawe ufite indirimbo imaze kurebwa cyane mu bo mu Rwanda ikaba ari iyo yise ‘Slowly’, imaze kurebwa n’abarenga miliyoni icyenda.


Meddy afite igihembo yahawe na Youtube

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)