Medhy Custos umuhanzi w’icyamamare mu Bufaransa mu njyana ya Zouk na Teta Diana wari umaze igihe aba ku mugabane w’Uburayi ngo biteguye gushimisha abakunzi babo mu gitaramo bategerejwemo i Kigali kuri uyu wa Gatanu.

Mu kiganiro aba bahanzi bagiranye n’itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu muri Serena Hotel, bashimangiye ko biteguye neza iki gitaramo ngaruka kwezi cya Kigali Jazz Junction kuri iyi nshuro cyahujwe no kwizihiza umunsi mpumahanga w’abagore.

Medhy Custos w’imyaka 40 yavuze ko ari ubwa mbere ageze mu Rwanda kandi ko yasanze hari isuku kurusha ahandi mu bihugu 11 amaze kugeramo bya Africa.

Yasabye abakunzi ba muzika y’umwimerere kuzaza ari benshi ubundi bagatarama bigatinda. Ntabwo yari asanzwe azi byinshi kuri muzika Nyarwanda, yavuze ko umuhanzi w’Umunyarwanda asanzwe azi ari umwe gusa [Nyungura Corneille] uri mu bubashywe muri muzika mu Bufaransa ariko ngo mu gihe agiye kumara hano azamenya n’abandi.

Yagize ati “Nzi Corneille Nyungura kuko arazwi cyane mu njyana ya zouk kandi afite indirimbo ziri mu rurimi rw’Igifaransa zikunzwe. Mu bufaransa arazwi cyane, niwe muhanzi w’umunyarwanda nzi.”

Teta Diana ufite izina rikomeye muri muzika Nyarwanda ariko akaba yari amaze imyaka isaga itatu abarizwa i Burayi, yabwiye itangazamakuru ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba agarutse i Kigali mu gitaramo cyahujwe no kwizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umugore.

Yateguje abakunzi be ko azabasogongeza kuri alubumu ye nshya yise ‘Iwanyu’yari amaze igihe akorera ku mugabane w’Uburayi. Muri iki gitaramo aba bahnzi bazaba bafatanyije na Stella Tush umukobwa ufite ubuhanga budasanzwe mu kuvuza umwirongi wa kizungu (Saxophone) ndetse na Neptunez band.

Igitaramo cya Kigali Jazz Junction kiba buri wa gatanu wanyuma w’ukwezi gitegurwa na RG Consult Inc, icyo aba bahanzi bazaririmbamo nicyo kizasoza Werurwe kikaba giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2019 mu mahema ya KCEV (Camp Kigali).

Kwinjira bikaba ari ukwishyura ibihumbi 10 (10.000Rwf), ibihumbi 20 (20.000Rwf) n’ibihumbi 30 (30.000Rwf) mu myanya y’icyubahiro hakaba n’ameza y’abantu 8 ku buhimbi 240 (240.000Rwf).

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)