Albert NIYONSABA ni umwe mubashyushyarugamba (Mc) bamenyerewe cyane mugisata cy’ubukwe mu Rwanda nka Mc Albert aho kuri ubu ari mu bmaze kubaka izina rikomeye abikesha ubuhanga yagiye agaragaza bigatuma arushaho kwigarurira imitima ya benshi cyane abo bahurira mu misango y’ubukwe.

Ibyamamare.com Twegereye Mc Albert aho yari amaze kuyobora ubukwe hanyuma tuganira nawe mu mwanya muto yari afite maze tumubaza bimwe mubintu by’ibanze umugeni yakwitaho mugihe ategura ubukwe bwe,Mc Albert adusubira agira ati”ubundi ubukwe ni ikintu gikomeye kigomba kwitabwaho kuko hari ibintu bibura ugasanga ibindi byose ntibigenze neza. Icya mbere ni Sonorisation : Sonorisation nziza kandi ijyanye n’uko aho ubukwe buzabera hangana n’imiterere yaho ndetse ntiwibagirwe na Generator yakwitabazwa mugihe umuriro ubuze. Abantu benshi bibagirwa guteganya uburyo bwakwitabazwa mugihe umuriro ubuze nyamara iyo ubuze bitera ikibazo gikomeye.

Mc Albert yakomeje agira ati’’ Icya kabiri ni umusangiza w’ijambo Mc kuko burya akenshi niwe utuma ibintu byose bigenda neza ! Ni ngombwa kureba umuntu ufite ikinyabupfura mumivugire no mu migirire,uzi ikinyarwanda cyiza kijyanye n’ubukwe,uzi ibyiciro bigize imisango,akaba azi gukoresha neza igihe yahawe kugirango abageni badakererwa mu zindi gahunda kandi ni byiza ko Mc aba agaragara neza mu myambarire (Smartness) hanyuma akayobora abageni neza mu mwanya w’impano kugirango hatabaho guhuzagurika.

Albert NIYONSABA ni umwe mubashyushyarugamba (Mc) bamenyerewe cyane mugisata cy’ubukwe mu Rwanda nka Mc Albert

Icya gatatu gikwiye kwitabwaho ni Abasaza yaba usaba ndetse n’usabwa umugeni kuko burya aba bagira uruhare runini mugutuma ubukwe bugenda neza kubera ko ari nabo bafata umwanya munini baganira abandi babateze amatwi.

Albert NIYONSABA uzwi nka Mc Albert, mu buzima busanzwe ni umuhanzi uririmba indirimbo zahimbaza Imana akaba ari nawe wegukanye igihembo cya Groove Award muri 2016 nk’umuhanzi w’umugabo witwaye neza muri uwo mwaka, uyu kandi akaba ari umuhanga mu by’Imiti ivura abantu(Pharmacist) hanyuma mu mwanya we w’ikiruhuko agakomereza muri izi gahunda z’ubukwe aho agenda ayobora ubukwe ahantu hatandukanye aba yahawemo gahunda.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)