Muvandimwe Mata Gospel n’umuhanzi Nyarwanda , mu muziki yitwa Stanza Muvandimwe n’umuhanga mu njyana ya World Classic Music na AfroJazz yatangiye umuziki mu mwaka wa 2017 urugendo rwe aruhera ku ndirimbo yise "Mama Africa" yiga Itangazamakuru muri Kaminuza Nkuru y’Urwanda i Huye.

Hands in Hands , Summer Rain na Irya mukuru, n’indirimbo uyu musore amaze gushyira hanze mu minsi ya vuba iyitwa "Despite" iri gutunganywa na Producer Bob muri The Sound arayimurikira abakunzi ba Muzika Nyarwanda, ubu yatangiye gahunda ihamye yo kwerekana ikimurimo binyuze mu bihangano bye binyura amatwi n’ubutumwa bukora ku mitima ya benshi.


Despite indirimbo iri gukorerwa muri The Sounds

N’ubwo iyi njyana itamenyerewe mu bakora umuziki ku Rwanda, uyu musore aganira na Ibyamamare.com yavuze ko injyana akora imufasha gutambutsa ubutumwa bw’ubuzima abantu babamo buri munsi.

"Injyana nkora ya World Class Music na Afrojazz, umwihariko wayo ni uko inyorohera gutanga ubutumwa bushingiye ku buzima busanzwe bwa sosiyete nyafurika tubamo n’isi muri rusange, Kandi ugasanga hafi abantu Bose bayibonamo kuko akenshi usanga ubutumwa buba mu ndirimbo zanjye, buba buvuga ku buzima buri umwe ahura nabwo buri munsi." Stanza

N’ubwo mu Rwanda iyi njyana itarasobanukirwa na benshi uyu muhanzi avuga ko bizagenda biza nta shiti !

"Yego, mu Rwanda, ntibiragera ku ntambwe ihamye mbyifuzaho, gusa baragerageza , urabona nibwo nkitangira urugendo rwange rwa muzika abantu bari kugenda banyereka urukundo binyuze mu biganiro ngenda ntumirwamo ku mateleviziyo n’ama Radiyo nka BBC, VOA, TVR n’ahandi ikindi ubwoko bw’injyana nkora bari kugenda bayisobanukirwa, nta mpungenge bizaza" Stanza

Aha yari yatumiwe kuri Televiziyo y’Igihugu

Nta mbogamizi zihariye arahura nazo mu muziki gusa ku bijyanye no kwitabira ibitaramo avuga ko akizitiwe n’amasomo ndetse akaba uko iminsi ishira arushaho kunguka inshuti no kwagura umubano n’abamutanze mu muziki kuko har’ibyo abigiraho.

Mu kiganiro na Ibyamamare.com yasoje asaba Abanyarwanda gutera ingabo mu bitugu Muzika Nyarwanda kuko aribo bafite urufunguzo rwo gutuma igera kure abasaba gukunda iby’iwacu.

Iryamukuru indirimbo ya Stanza Muvandimwe

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)