Mico The best uri mu bahanzi bubashywe mu njyana ya Afro-beat mu Rwanda, yabaye umuhanzi wa mbere winjiye mu bukangurambaga bwo kurwanya indwara y’igituntu ikomeje kugaragaza ubukana budasanzwe.

Mico kuri ubu ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya KIKAC Music ubusanzwe akunze kugaragara mu bikorwa by’urukundo bitandukanye, kuri ubu yinjiye mugushishikariza abantu kurwanya no kwirinda indwara y’igituntu iri muzugarije Isi.

Uyu muhanzi yinjiye muri ubu bukangurambaga mu gihe isi yose yitegura kwizihiza umunsi wahariwe kurwanya indwara y’igituntu uba kw’itariki ya 24 Werurwe buri mwaka, muri uyu mwaka Umuryango w’abibumbye ukaba warafashe ingambo zo gutangiza ubukangurambaga mu buryo butandukanye bwo kurwanya iyi ndwara ikomeje kuza mu z’imbere ziri kuyogoza isi kuko ihitana abarenga 4500 ku munsi.

Mico The Best yabwiye Ibyamamare.com ko yahisemo kwinjira muri ubu bukangurambaga nyuma yo kubona ubutumwa umuryango w’abibumbye wita ku buzima washyize hanze usaba buri wese guhagurukira kurwanya Igituntu, maze atekereza no ku mibare y’umuvuduko iyi ndwara ifite mu guhitana benshi yumva nawe hari umusanzu yatanga mu kuyirwanya akoresheje izina afite.

Kugeza ubu abarenga miliyoni 40 kw’Isi bafite ubwandu bw’igituntu nk’uko bitangazwa n’ umuryango w’abibumbye wita ku buzima, ukaba usaba za Guverinoma, amadini n’abantu ku giti cyabo ko bahaguruka bakarwanya iyi ndwara kuko iki ari cyo gihe cyo kuyiradura burundu dore ko inavurwa igakira.

REBA INDIRIMBO MICO The Best aherutse gushyira hanze

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)