Umuhanzi uzwi mu njyana ya Afro beat Mico The Best yaba ari mu rukundo n’umufaransakazi waje kumusura i Kigali bakaba bari kwishimana imbuto z’urukundo. Imwe mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi ibitangaza.

Iby’urukundo rwa Mico The Best n’uyu mukobwa ukomoka mu Bufaransa ni amakuru dukesha inshuti z’uyu muhanzi.

Iyi nshuti magara ya Mico, yanaduhaye amafoto y’uyu mufaransakazi witwa Micheline bari kumwe na Mico bigaragara ko bafitanye akanyamuneza.

Mico muburyohe bw’urukundo

Iyi nshuti ya Mico, igira iti “Ndabizi ko bari mu rukundo…muri iyi minsi barahorana agatoki ku kandi.”

Twagerageje kuvugisha Mico The Best ariko umurongo wa telephone ye nturiho kuva mu gitondo kugeza ubwo twatangazaga iyi nkuru.

Mu mpera za 2018 Mico The Best yari yatangaje undi mukobwa bakundana w’Umunyamerikakazi witwa Acicia.

Icyo gihe uyu muhanzi yavugaga ko ari no gushaka ibyangombwa kugira ngo azajye gusura uwo mukunzi we wo muri USA na we tutaramenya niba baratandukanye cyangwa bakiri kumwe.

Mbere y’uko Mico yemera ko afite uwo mukunzi we wo muri USA, yari yabanje gutangaza ko ari mu rukundo n’umuhanzikazi Phiona Mbabazi.

Mu minsi ishize yasohoye indirimbo yise ‘Abana’ avugamo uko ababyeyi bakwiye kwita ku bana babo. Aherutse kubwira Umuseke ko yita ku mwana yabyaranye n’umugore batabana, anagaya abahanzi bagenzi be bihakana abana babyaye.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)