Mico The Best uri mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda, kuri ubu akaba asigaye abarizwa muri Label ya KIKAC Music yakoranye indirmbo n’umwe mu bahanzi bakomeye muri Zambia witwa B-Flow, akaba ayitezeho kwambutsa umuziki we ukagera n’imahanga.

Mico The Best avuga ko yahisemo gukorana na B-Flow nyuma yo kwumva ubuhanga bwe ndetse akaba ari no mu bagezweho cyane iwabo muri Zambia, bikaba kandi biri muri gahunda yo kwambutsa umuziki we ukagera no kurwego mpuzamahanga.

Iyi ndirimbo itaratangazwa izina ryayo, itegerejwe kujya hanze mu minsi ya vuba isohokanye n’amashusho yayo dore ko yarangije no gufatwa akaba ari gutunganywa.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakorerw mu Rwanda na Iyzo usanzwe akora nyinshi mu ndirimbo z’abahanzi babarizwa muri KIKAC Music naho amashusho afatwa na Fayzo nawe ufitanye imikoranire na KIKAC Music.

Twabibutsa ko Mico aherutse gushyira hanze indi ndirimbo nshya yise ‘Jamais’ yasohokanye n’amashusho yayo.


B-Flow, Mico The Best na Dr Kintu umuyobozi wa KIKAC Music Label.

Fayzo wakoze amashusho y’iyi ndirimbo wambaye amarineti na Iyzo wayikoze mu muburyo bw’amajwi (Audio) wambaye ingofero mu basutamye n’abandi bakozi ba KIKAC.

Mico na B-Flow bishimira akazi bari bamaze gukora.

Amwe mu mashusho azagaragara muri iyi ndirimbo.


Bafashe agafoto ku rwibutso nyuma y’ifatwa ry’amashusho.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)