Mico The Best uri mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda, kuri ubu akaba asigaye abarizwa muri Label ya KIKAC Music yashyize hanze indirimbo yise ‘Circle’ yakoranye na B-Flow uri mu bahanzi bagezweho muri Zambia.

Mico The Best yatangarije Ibyamamare.com ko yahisemo gukorana na B-Flow nyuma yo kwumva ubuhanga bwe ndetse akaba ari no mu bakomeye mu muziki wa Zambia, bikaba kandi biri muri gahunda yo kwambutsa umuziki we ukagera no kurwego mpuzamahanga.

Iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo yakorewe mu Rwanda, amajwi yayo (Audio) yakozwe na Iyzo usanzwe akora nyinshi mu ndirimbo z’abahanzi babarizwa muri KIKAC Music naho amashusho akorwa na Fayzo nawe ufitanye imikoranire n’iyi label.

Circle ije ikurikira indi ndirimbo yitwa ‘Jamais’ ariyo Mico yari aherutse gushyira hanze nayo yasohokanye n’amashusho yayo.


Mico The Best ari mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda.

B-Flow ari mu bahanzi bamaze kwegukana ibihembo byinshi mu muziki wa Zambia.

Reba hano iyi ndirimbo bakoranye :

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)