Karangwa Mike wamenyekanye cyane mu itangazamakuru ry’imyidagaduro hano mu Rwanda, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukobwa bitegura kurushinga witwa Isimbi Roselyne Mimi.

Mike Karangwa yamenyekanye cyane ku bitangazamakuru bitanduakanye birimo Radio Salus, Isango Star na Tv10 kuri ubu akaba ari umukozi muri kaminuza y’u Rwanda.

Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Gashyantare 2019, umunsi isi yose yizihizaho umunsi w’abakundanye (St Valentin) nibwo Mike yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Isimbi Roselyne bamaranye igihe mu rukundo.

Umuhango wo gusezerana kwaba bombi wagombaga kubera mu murenge wa Kanombe ariko biza guhinduka biba ngombwa ko bibera mu Murenge wa Niboye.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko biteganyijwe Mike na Roselyne bazasezerana imbere y’Imana ku 23 Gashyantare 2019 muri Eglise Vivante ku Kimihurura hanyuma kwiyakira bibere muri Camp Kigali.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(3)