Mike Karangwa umwe mubagabo bamamaze cyane mu itangazamakuru ry’imyidagaduro hano mu Rwanda, yambikanye impeta y’urudashira n’umukunzi we, Isimbi Roselyne

Mike na Roselyne basezenye kubana akaramata imbere y’abakristu n’itorero basengeramo bemeranyako ntawe uzahemukira undi ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Gashyantare 2019.

Mike na Isimbi babarambitseho ibiganza barabasengera

Aba bombi basezeraniye murusengero rwa Eglise Vivante mu Rwanda ruherereye Kimihurura, basezeranyijwe n’umushumba w’iri torero, Gataha Straton.

Munyigisho uyu muvugabutumwa yabahaye yabasabye ko urugo rwabo rugomba kubakira kuri Yesu kuko ariwe nkingi yabyose.

Mike na Isimbi bakunze kwita Mimi, basezeraniye imbere y’itorero mugihe hari hashize icyumweru kimwe Mike Karangwa avuye gusaba no gukwa uyu mukobwa yahariye umutima we.

Umunezero wari wose kuri Mike na Isimbi

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)