Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) yanditse ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wa Alexia Mupende, itangaza ko yababajwe n’urupfu rw’uyu munyamideli witeguraga kurushinga muri Gashyantare.

Mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 8 Mutarama 2019 nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umunyamideli Alexia Mupende, bivugwa ko yishwe n’uwari umukozi wo mu rugo iwabo amukase ijosi.

Mu itangazo Minisiteri y’Umuco na Siporo yashyize ku rubuga rwa Twitter, yagaragaje ko yababajwe n’urupfu rw’uyu munyamideli, inihanganisha umuryango we n’abanyamideli muri rusange.

Riragira riti “Minisiteri ya Siporo n’Umuco ibabajwe n’Urupfu rw’Umunyamideli Alexia Uwera Mupende witabye Imana kuri uyu wa 8 Mutarama 2019, iboneyeho kwihanganisha by’umwihariko Umuryango we ndetse n’umuryango mugari w’abanyamideli n’abahanzi nyarwanda muri rusange.”

Alexia wari ufite imyaka 35 y’amavuko biravugwa ko yiteguraga kurushinga kuri 16 Gashyantare 2019. Yiciwe mu rugo iwabo i Kanombe avuye mu kazi ke k’imideli mu bijyanye na Kigali Fashion Week irigutegurwa.

Umwe mu bantu bo mu muryango wabo yagize ati “Yavuye ku kazi nimugoroba nka saa kumi n’ebyiri atashye, apariki imodoka, ngira ngo yari arushye aragenda araryama, niho bamwiciye mu cyumba. Ababyeyi be bavuye mu kazi babona imodoka iraparitse baza bahamagara akabyiniriro ko mu rugo bamwitaga ‘Toto’, barinda bagera mu nzu bageze mu cyumba basanga umwuka waheze, bamukase ijosi”.

Umusore wari umukozi wo muri uru rugo ukekwaho kumwica, yahise atoroka kugeza ubu akaba ashakishwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)