Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2009, yahawe impamyabumenyi isoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye na “Biology and Chemistry”. Ije ikurikira indi yabonye mu mwaka wa 2015 mu bijyanye no kuvura amenyo “Dental Assisting”.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Gicurasi 2019 nibwo Bahati Grace yasangije iyi nkuru nziza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yateye indi ntambwe ikomeye.

Muri 2015 nibwo Bahati Grace yabonye impamyabumenyi ya mbere yakuye muri kaminuza ya Kirkwood College mu bijyanye no kuvura amenyo. Muri 2016 yahise atangira andi masomo ya kaminuza mu bijyanye n’Ibinyabuzima n’Ubutabire (Biology and Chemistry) ari nabyo yaherewe impamyabumenyi.

Miss Bahati Grace ubwo yajyaga guhabwa iyi mpamyabumenyi, yari agaragiwe n’imfura ye Ethan yabyaranye n’umuraperi K8 n’izindi ncuti ze za hafi.

Byari ibyishimo bikomeye kuri Bahati Grace.
Bahati Grace yari agaragiwe n’inshuti ze za hafi ndetse n’imfura ye.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)