Habura umunsi umwe ngo dusoze umwaka wa 2018 nibwo mu bitangazamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda hasakaye inkuru y’umubyeyi wa Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane wavugaga ko uyu mwana we yamutereranye atakimwikoza kuva yakwambikwa irikamba.

Iyi nkuru yatunguye benshi ndetse bamwe biranababaza batangira kunenga uyu mukobwa ari nako abandi bamutuka, ahinduka impyisi yiyambitse uruhu rw’intama, isura ya Nyampinga w’u Rwanda yuzura ikizinga.

Kugeza ubu Miss Iradukunda Liliane ntiyifuza kugira ikintu na kimwe atangaza kubijyanye n’iyi nkuru cyangwa ku mibanire ye na mama we. Avuga ko iby’umuryango biguma mu muryango aho kujya mu itangazamakuru.

Twaje kumenya amakuru yuko uyu mukobwa yashenguwe bikomeye no kubona amashusho ya nyina ari kuvuga ukuntu ngo yamwanze mu gihe we yari aziko ntakibazo bafitanye nubwo batabana.

Ibi ngo byatumye mu gihe abandi bishimiraga gusoza umwaka wa 2018 no gutangira uwa 2019, we ngo agahinda kari kamwegetse yikingiranye mu cyumba amarira ari yose nk’uko bitangazwa na nyirasenge witwa Niyoyankunze Odette ari nawe wamureze.

Mu kiganiro uyu Niyoyankunze Odette nyirasenge wa Iradukunda Liliane yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru bya hano i Kigali, yahishuye byinshi bitavuzwe ku buzima bw’uyu Nyampinga.

Ubusanzwe ngo mama wa Iradukunda yashakanye na se yari asanzwe afite abandi bana. Ni ukuvuga ko Iradukunda afite musaza we umwe gusa bahuje amaraso y’ababyeyi bombi.

Uyu nyirasenge yabafashe ubwo ababyeyi bari bamaze gutandukana hanyuma mama wabo akabarekera se na we akagumana abandi bana yari yarabyaye ku wundi mugabo. Iradukunda na musaza we babaye kwa nyirasenge kuva ubwo kugeza arangije amashuri abanza, ahava ajya kwa mubyara we (umukobwa wa Niyoyankunze Odette) utuye mu Rwampara ari na ho akiba ubu.

Uyu mubyeyi yakomeje asobanura ko nyuma y’aho nyina yanze gukomeza kubana na bo, yahise anaburirwa irengero ku buryo banamushakaga ngo abana be bamuramutse bakamubura. Bongeye kumubona hashize imyaka irenga itandatu, bitewe n’urupfu rwa musaza wa Iradukunda Liliane (bahuje nyina gusa).

Uyu mukobwa yari yaramaze no gutangira amashuri yisumbuye, kuva ubwo bongera kunga ubumwe bakajya banamusura mu biruhuko na we akamusura amusanze kwa mubyara we. Ngo na mbere y’uko Iradukunda akorera ingendo muri Amerika no mu Bushinwa muri Miss World yari yarasuye nyina anamufasha kwivuza imvune yagize.

Mu mashusho yafashwe umubyeyi wa Iradukunda Liliane avuga ku kibazo cye, ukuboko kwe kw’iburyo kugaragara nk’ukwavunitse bikabije dore ko kwari kuziritse, nyamara ngo ibi byasaga no kugaragaza uburemere bw’ikibazo kuko n’umwana we, musaza wa Iradukunda witwa Rubangura Valentin yavuze ko yatunguwe no kubona ukuboko kwa nyina kuziritse kandi yari aziko yakize.

Yaba nyirasenge wa Iradukunda Liliane cyangwa musaza we, bahuriza ku kuba uyu mubyeyi yarakoze amakosa akomeye kuko atari akwiye kujya mu itangazamakuru ngo ashyire umwana we ku karubanda kuko biriya ari ibintu byari kurangirira mu muryango nimba byaranabayeho koko.


Ubwo Iradukunda yambikwaga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda akanyamuneza kari kose kuri we n’ababyeyi be.

Nyirasenge wa Iradukunda Liliane ari nawe wamureze nyina akimara kubasigira se.

Iradukunda Liliane na musaza we Rubangura Valentin barezwe na Nyirasenge wabo.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(2)