Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri nibwo hamenyekanye inkuru y’inshamugongo y’urupfu rwa Muhikira Bellange Irene wigeze kuba Nyampinga wa kaminuza ya INILAK, wari uherutse ku rushing na mukuru wa Yvan Buravan.

Amakuru dukesha abo mu muryango wa Bellange Muhikira avuga ko yitabye Imana ubwo yari arimo kubyarira mu bitaro biri muri Angola ari naho yabanagamo n’umugabo we Burabyo Ghislain baherutse kurushinga.

Icyakora umwana nyakwigendera Bellange yibarutse we ngo ni muzima nk’uko amakuru atugeraho abivuga.

Miss Muhikira Irene, yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza ya INILAK ku wa 25 Nzeri 2011, nyuma ye ntawundi mukobwa uratorerwa kwambikwa iri kamba.

Ku wa 28 Nyakanga 2018 nibwo Miss Muhikira yasezeranye imbere y’Imana na Burabyo Ghislain, mukuru w’umuhanzi Burabyo Yvan [Yvan Buravan] mu muhango wabereye mu itorero rya Zion Temple Gatenga, uyoborwa n’Umushumba mukuru w’iri torero Apôtre Dr Paul Gitwaza.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)