Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016 kuri ubu usigaye ari umwe mu bakemurampaka b’irushanwa ryo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda, yagaragaje kunenga igitekerezo cya Ange Kagame wavuze ko muri iri rushanwa abakobwa bari bakwiye kujya babazwa mu rurimi bisanzuramo.

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 26 Mutarama 2019 nibwo mu mujyi wa Kigali habereye ibirori by’umunsi wanyuma wo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2019, ikamba ryaje kwegukanwa n’umukobwa witwa Nimwiza Meghan.

Ange Ingabire Kagame umukobwa wa Perezida Kagame, mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter yanenze iri rushanwa uburyo bagora abakobwa babaza mu rurimi batumva neza bigatuma uwari ufite amahirwe ayabura, avuga ko bari bakwiye kujya babazwa mu rurimi bisanzuramo.

Yagize ati “Kuki bahatirwa kuvuga mu rurimi rw’Icyongereza mu gihe bigaragara ko batabishoboye ? Bikurikirwa no kudaha agaciro abakobwa batabashije gusubiza neza ibyo bibazo kandi byari mu rurimi batisanzuyemo. Kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda birahagije. Amarushanwa y’ubwiza ya Miss Universe yo aba afite abasemuzi ku bakobwa batumva ururimi rw’Icyongereza. Kongeraho n’ibibazo biciriritse biri mu cyongereza giciriritse.

Umukobwa w’intyoza mu kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda ari kwimwa agaciro kuko atabasha kwisanzura mu ndimi z’amahanga. Abagize akanama nkemurampaka barakomeza gusubiramo ibibazo biciriritse biri mu rurimi abakobwa batavuga inshuro eshatu cyangwa enye, ntacyo bivuze rwose.”

Ibi Ange yavuze byakiriwe neza n’Abanyarwanda beshi batanze ibitekerezo bashimangire ko iri rushanwa rikwiye guhindurwa mu mitegurire.

Miss Mutesi Jolly wari mu kanama nkemurampaka kiri rushanwa, ubwo yari yatumiwe mu kiganiro kuri KT Radio yabajijwe icyo yavuga kuri ibi byatangajwe na Ange Kagame maze asubiza mu magambo y’Ikinyarwanda yavangagamo icyongereza cyane.

Ati “Ese ubundi ni nde wababwiye ko umukobwa atorwa kubera ko azi icyongereza gusa, icya mbere umukobwa ntabwo atorwa kubera ko azi icyongereza, icya kabiri buri rushanwa rigira amabwiriza mbere yo kuryinjiramo.

Ese kuki ubundi ujya gukora ikizami cy’akazi uzakorera abanyarwanda, uzakorera mu Rwanda, bagashyiraho amabwiriza ko uba uzi byibuza ururimi rumwe rw’amahanga ?
Ni amabwiriza si uko baba basuzuguye abanyarwanda si uko baba bashaka gutesha ururimi agaciro, ndatekereza ko ikinyarwanda ari cyiza ariko nkeka ko bidahagije,…

Hari ikibazo ko kujya mu marushanwa mpuzamahanga bigorana kubona uko bagerayo dushakisha amatike muri RwandAir, wowe uravuga ngo najyayo bazashake umusemurira, ni nde uzamwishyurira ? Azamwishyurira igihe kingana gute ?”

Yakomeje agira ati “Ese byo byaba ubushobozi buhari bwo kwishyurira umukobwa umusemuzi, kuba ufite umukobwa ufite ubushobozi bwo kwisobanura nta musemuzi akeneye cyangwa kujyana umufite waterwa ishema no kohereza abantu babiri cyangwa waterwa ishema no kohereza umwe wijyana akanisobanura ?

Ese dutewe ishema no kwereka Isi ko dufite abakobwa bavuga ururimi kavukire gusa cyangwa dukeneye kwereka Isi ko dufite abakobwa bashobora guhagarara bagahagararira igihugu neza. Abakobwa beza birazwi ko mu Rwanda bahari ariko dukeneye umukobwa ushobora guhangana mu irushanwa yabazwa ntarye indimi…”

Jolly mugusoza igisubizo yahaga umunyamakuru yagize ati “Gusa nanone tureke kwirengagiza ko ushobora gutanga igitekerezo cyawe ngatanga icyanjye nuriya agatanga icye, ariko nanone igitekerezo cyawe si igipimo cyiza cy’ibyo abantu bagomba kugenderaho.

Ushobora gutanga igitekerezo cyawe kikaba cyiza ufite ubumenyi buhagije kimwe n’uko ushobora gutanga igitekerezo cyawe bitewe n’ubumenyi buke ukaba watandukiriye,….”


Ubutumwa Ange Kagame yanyujije kuri twitter.


MIss Jolly wa kabiri uhereye ibumoso mubakemurampaka b’iri rushanwa kuva ritangiye kugeza risojwe.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(3)