Kuva Miss Rwanda yatangira umukobwa witwa Mwiseneza Josiane agatangira kuvugwa , ubu ibindi byamamare Nyarwanda biri mu mazi abira kubera uyu mukobwa wihariye imitima y’abanyarwanda kwisi hose.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kuri Bonane nibwo icyamamare Ngabo Meddy yari yakoze igitaramo cyarimo n’abandi bakomeye hano mu Rwanda nka Riderman , Bruce Melody , Yvan Buravan n’abandi.

Iki gitaramo nta minsi ibiri kigeze kigarukwaho ngo hagire inkuru yacyo imenyekana kandi wumva ko harimo abasitari benshi, ubwo n’inkuru zo kubavugaho zakagombye kuba nyinshi zikanamamara. Izo nkuru zabaye nke ndetse n’izibonetse ugasanga mu bitekerezo by’abafana higanjemo izina Mwiseneza Josiane udafite aho ahuriye nizo nkuru.

Ibyamamare bikomeye mu Rwanda ntibyitaweho bikwiye.

Umuhanzi wundi ukunzwe The Ben nawe aherutse gushyira indirimbo hanze yitwa “Fine girl” iyo ndirimbo irakunzwe mu Rwanda pe, ariko usanga mu bitekerezo (comment) by’abantu naho batabura kuvuga ko fine girl ari Mwiseneza Josiane.

Sunday night show ni kimwe mu biganiro bikunzwe kandi byanamamaye hano mu Rwanda ifoto bashyize ku rubuga rwabo rwa instagram , igaragaza Meddy na The Ben bicaranye , maze hasi bakabaza abantu ngo “Ukunda nde hagati ya Medy na The Ben” . Ibyo bari biteze kumva ku bafana sibyo babonye kuko abenshi bazaga bivugira izina Mwiseneza Josiane .

Soma izo comments wiyumvire , abenshi baragaruka kuri Miss Josiane

Bamwe bati :”Njye ni Josiane , abo nzasubira kubashyiraho ubwenge ari uko Miss Rwanda irangiye” ni ibindi byinshi abandi bagarutseho.

Ubwo umunyamakuru wa RBA Luckyman Nzeyimana yandikaga kurukuta rwe rwa instagram avukako ngo uyu mwaka nta Guma Guma izaba hari abakomeje bagira bati :”uwakuyeho Guma Guma azakureho na Miss Rwanda 2020 Josiane namara gutorwa, ntabandi dukeneye rwose. Byose namanyanga yiberamo gusa.

Mu kiganiro Ibyamamare tv iherutse gukorana n’umukinnyi ukomeye muri Filme nyarwanda , uzwi nko mu yitwa Teta n’izindi . yabajijwe niba aramutse abaye umucamanza muri miss Rwanda yakwemera kwambika Mwiseneza ikamba.

Sandrine Dushimimana wavuzeko atakwambika Mwiseneza ikamba rya Miss Rwanda 2019

Yavuzeko we ntaryo yamwambika ariko biza kumukoraho kuko yaratutswe bihambaye muri Comment (ibitekerezo), bivuzeko wari umusitari ukavuga nabi Josiane byagufasha kwangwa kurwego rwo hejuru nk ibyabaye kuri uyu mu kinnyi wa filime Sandrine Dushime Imana n’abandi.

SOMA IBITEKEREZO (COMMENTS) ZIRI KURI IYO VIDEO WIYUMVIRE UBURYO UYU MUKINNYI YATUTSWE AKANDAGAZWA

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)