Irushanwa rya Miss Rwanda 2019,kuri uyu wa gatandatu Tariki ya15 Ukuboza 2019 icyiciro cyo kujonjora abakobwa bagomba kwitabira Boot Camp y’Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 cyatangiriye mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Musanze aho abakobwa batandukanye bahahuriye n’uruvagusenya ubwo bazengerezwaga n’ibipimo bishya byari byazanywe ndetse n’akanama nkemurampaka kataboroheye.

Abakobwa batandukanye baherekejwe n’imiryango yabo bari babukereye baje kwitabira iri jonjora rya miss Rwanda 2019,gusa mu bagera kuri 32 bose bari bitabiriye iri jonjora baje gutangazwa nuko abakekaga ko bakomeza ari bo baje kujogorwa ndetse haza gutoranywa abagera kuri batanu gusa aribo


"Mujyambere Linda, Wibabara Eunice,Umutoni Gisele,Umutesi Nadeje,Ishimwe Bella,Gasana Isimbi sandra,Keza Yusla,Teta Mugabo Angel Nicole,Kabahenda Ricca Michelle,Sano Cynthia,Umutoniwase Charlene,Gaju Anita,Mukunzi Natacha na Umugwaneza Henriette ari nabo baje gukurwamo 5 bagomba kwitabira boot camp aribo Nimero 4.Gaju Anita,nimero 6.Munezero Adeline,Nimero 10.Kabahenda Ricca Michaella,nimero 9.Ishimwe Bella,Nimero 2.Teta Mugabo Angel.


Iri jonjora ryagaragaye Udushya tudasanzwe turimo kuba harakoreshejwe umunzani upima ibiro byaba bakobwa kugirango bitabire iri rushanwa,uyu munzani ukaba waranarutse benshi mu bari bizeye gukomeza akandi gashya kagaragaye ni akanama nkemurampaka kari kahinduwe cyane ndetse abashyizwe muri aka kanama barimo Miss Mutesi Jolly bivugwa ko batigeze borohera na gake abakobwa bitabiriye iri rushanwa kuko yabazaga mu cyongereza cyinshi anasa n’ukanga aba bana bitandukanye n’abandi nka Mike Karangwa wagaragaye ko akunze guhumuriza aba bakobwa iyo baje bafite ubwoba.


Aka kanama nkemurampaka kari kagizwe na Miss Mutesi Jolly,Iradukunda Michelle usanzwe ari n’umunyamakuru muri RBA ndetse na Uwase Marie France,Miss Rwanda 2019 isa naho iri kugendera cyane ku bumenyi bwo mu mutwe bitandukanye na mbere aho hitabwaga ku bintu bitatu aribyo Ubwiza,Umuco n’ubumenyi

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)