Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018 nibwo hatangiye amajonjora y’ibanze yo guhitamo abakobwa bazaserukira intara mu marushanwa yo guhitamo Miss Rwanda 2019. Ku ikubitiro amajonjora yahereye mu karere ka Musanze ahatoranyijwe abakobwa batanu.

Iki gikorwa cyo gutoranya abakobwa bujuje ibisabwa bazaserukira intara y’amajyaruguru, cyatangiye mu masaha y’igicamunsi ahagana saa munani kuri La Palme Hotel mu mujyi wa Musanze.

Abakobwa baje guhatana babanje gupimwa no kubazwa ibyangombwa bisabwa ababishinzwe bareba imyaka, ubwenegihugu bwa buri mukobwa n’indi myirondoro ikenewe ku bitabira irushanwa rya Miss Rwanda2019.
Nyuma yo kureba ko bujujeibisabwa, mu bakobwa 32 bari biyandikishije muri iyi ntara 15 gusa nibo bemerewe guhatana kuko aribo bari bujuje ibisabwa byose.

Nyuma yo kwiyereka akanama nkemurampaka kari kagizwe n’amazina mashya aribo Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016 ; umunyamakuru Iradukunda Michelle witabiriye Miss Rwanda 2009 akanaza muri batanu ba mbere ndetse na Uwase Marie France, abakobwa batanu gusa nibo baje gutsionda irijonjora ry’ibanze.

Aba bakobwa ni Teta Mugabo Ange Nicole (No.2), Kabahenda Ricca Michaelle (No.10), Gaju Anitha (No.4), Ishimwe Bella (No.9), Munezero Adeline (No6).

Biteganyijwe ko ayamajonjora azakomereza mu ntara y’Iburengerazuba mu karere
ka Rubavu kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Ukuboza 2018.

Abakobwa bazaba batoranyijwe mu Ntara enye z’igihugu n’ Umujyi wa Kigali bazatorwamo abajya mu mwiherero ku wa 5 Mutarama 2019, naho Miss Rwanda 2019 atorwe mu birori bikomeye bizaba ku wa 26 Mutarama.


Abakobwa bazahagararira intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2019


Abakobwa bose bahatanye baje kubwirwa abatsinze ijonjora ry’ibanze


Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane nawe yari yaje kwihera ijisho amajonjora azavamo umusimbura.


Umunyamakuru Lucky Nzeyimana wa RBA niwe wari uyoboye aya majonjora

Abagize akanama nkemurampa, uhereye ibumoso ni Uwase Marie France, Miss Mutesi Jolly na Iradukunda Michelle.

ABAKOBWA 5 BATORANYIJWE KUZASERUKIRA INTARA Y’AMAJYARUGURU

Uko byari byifashe mbere yuko irushanwa ritangira habanza kurebwa ko abakobwa bujuje ibisabwa harimo kubapima ibiro n’uburebure :


Babanza no kureba imyirondoro abakobwa batanze biyandikisha online niba ari iyabo koko.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)