Irushanwa ryo gushakisha umukobwa uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 rirakomeje ariko rigana ku musozo. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane taliki ya 24 Mutarama 2019 abakobwa batatu bambitswe amakamba harimo irya Miss Congeniality, Miss Photogenic na Miss Heritage.

Igikorwa cyo kwambika abakobwa batatu ba mbere amakamba cyabanjirijwe n’igitaramo njyarugamba n’igitaramo mva rugamba aho aba bakobwa bose 15 basigaye mu mwiherero bahigiye imbere ya Perezida w’itorero ry’Igihugu, Edouard Bamporiki ibyo bazakora bikubiye mu mishinga batanze mu irushanwa.

Muri uyu muhango wabera muri Golden Tulip Hotel i Nyamata ari naho aba bakobwa bamaze ibyuweru bigera kuri bibiri bakorera umwiherero.

Umukobwa witwa Tuyishimire Cyiza Vanessa wari warasezerewe niwe watowe nka Nyampinga wabanye neza na bagenzi be mu mwiherero (Miss Congeniality 2019).
Kabahenda Ricca Michaella we yabaye Nyampinga w’ umurage (Miss Heritage) naho Uwase Muyango Claudine aba Nyampinga uberwa n’ amafoto (Miss Photogenic) wa 2019.

Aba bose bambitswe amakamba na bagenzi babo bacyuye igihe bari barayambitswe mu mwaka ushize wa 2018. Muri uyu muhango abakobwa bose baje bambaye imyambaro ya Made In Rwanda nk’umwihariko bahisemo ko uzaranga iki gikorwa.

Aba bakobwa batatu bambitswe amakamba ntibikuraho ko bashobora gutsindira andi mu yateganyijwe gutangwa ku munsi wa nyuma arimo irya Miss Popularity na Miss Rwanda nyirizina n’ibisonga bye.


Tuyishime Cyiza Vanessa yegukanye ikamba rya Miss Congeniality.


Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Miss Photogenic.


Kabahenda Ricca Michaella yabaye Miss Heritage

REBA MU MAFOTO UKO BYARI BYIFASHE ABA BANYAMPINGA BASINYA IMIHIGO MU GITARAMO NJYARUGAMBA NA MVA RUGAMBA KUBASOJE UMWAKA BAMBITSWE AMAKAMBA


Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane yari kumwe n’ibisongs bye n’abandi begukanye amakamba umwaka ushize bakurikiranye imihigo yabagiye kubasimbura.


Bamporiki yasabye abakobwa kuzakomera ku mihigo.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(2)