Imyaka ibaye ine yose "Kigali Jazz Junction" ivutse, kimwe mu bitaramo bimaze kwigarurira imitima ya benshi mu banyarwanda byumwihariko abanyakigali, bamaze kwerekana ko iki gitaramo ngarukakwezi cya kibongerera ibyishimo ingeri zose.

>
"Kigali Jazz Junction" Ni igitaramo kimaze kwitabirwa n’ibyamamare bitandukanye muri Afurika birimo ; Zahara, Oliver Mutukudzi uherutse kwitaba Imana, M’bilia Bel, Medhy Custos, Slai, Waje, Bebe Cool, Ringo n’abandi, Cyanyuzemo n’abo mu Rwanda b’ibihangange nka Masamba Intore, Neza, Charly na Nina, Bruce Melodie, Social Mula, Jules Sentore n’abandi, Ubu noneho mu kwizihiza isabukuru y’imyaka ine ya Kigali Jazz Junction, kiraba kuri uyu Gatanu tariki 31 Gicurasi 2019, muri Kigali Conference & Exhibition Village hamenyekanye nka Camp Kigali, aho abazakitabira bazasusurutswa n’abahanzi Zahara, Nyanshinski na Amalon.

Kuri uyu wa Kane habaye ikiganiro n’abanyamakuru maze aba bahanzi bumvikanisha ko bazakora igitaramo gihebuje kizishimirwa n’abazikitabira kuko agaseke bapfundikiriye abakunzi babo batazagira ingingimira yo kugapfundura.

Zahara umwe mu bazitabira yavuze ko ari ishimwe rikomeye kuri we kuba abanyarwanda barongeye kumugirira icyizere bakifuza ko yagaruka kubataramira ku nshuro ya kabiri, Yakomeje avuga ko buri gihe aba yishimiye kuririmbira abantu kuko akenshi abifata nko kuvuga inkuru, Ati “Nishimiye kugaruka mu Rwanda kuko akenshi mba ndi hano kugira ngo mvuge inkuru kuko ndi umubazi w’inkuru. Nkunda kubwira abantu ibindimo. ”Yakomeje avuga ko akunda kuvuga ibimurimo kuko hari abatinya kubivuga ugasanga bishoye mu biyobyabwenge cyangwa se abandi bikarangira biyahuye kubera ibibazo, ariko we akaba yarahisemo kuvuga ibyo yanyuzemo kugira ngo hagire benshi bifasha.

Umuraperi Nyanshiski w’umunya Kenya ukunzwe n’abatari bake muri East Africa.

Nyashinski we yavuze ko yishimiye kuza mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere yemeza ko ari iby’agaciro kuri we, ndetse yemeza ko mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction azatanga ibyo afite ijana ku ijana kugira ngo abazaza muri iki gitaramo bazishime,

Umunyarwanda Amalon uhaagaze neza mu Rwanda Nawe Araba asusurutsa abitabiriye.

Amalon nawe yashimiye abategura iki gitaramo kuba baramutekerejeho yemeza ko nta byinshi byo kuvuga afite abantu bazibonera byinshi bakigezemo.
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 10, 000 Frw mu myanya isanzwe, 20, 000 Frw muri VIP na 30, 000 Frw muri VVIP kubazagura amatike mbere naho abazayagurira ku muryango haziyongeraho ibihumbi bitanu ku manya isanzwe naho ahandi hiyongereho ibihumbi icumi.

Umuhanzi Zahara yaherukaga mu Rwanda mu gitaramo nk’iki cyabaye 25 Gicurasi 2018 yahuriyemo na Social Mula, cyabereye muri Serena Hotel, Icyo gihe uyu muhanzikazi yanejeje benshi mu buryo bukomeye kubera ubuhanga mu kuririmba ahuza no kwicurangira gitari bikanyura imbaga.

Umuraperi Nyashinski bagiye guhurira mu gitaramo ni umwe mu bahanzi bo muri Kenya bafite izina rikomeye, Ubusanzwe yitwa Nyamari Ongegu, ari mu bahoze bagize itsinda ry’abaraperi ryitwa Kleptomaniax yari ahuriyemo na Collo (Collins Majale) na Roba (Robert Manyasa), Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo zirimo iyitwa ‘Bebi Bebi’, ‘Now you know’, ‘Malaika’, ‘Mungu Pekee’, ‘Short N Sweet’ n’izindi nyinshi zatumye aba umwe mu bafite igikundiro kidashidinywaho muri Kenya no muri Afurika y’Iburasirazuba.

Amalon uri mu bahanzi bagezweho muri iki gihe mu Rwanda nawe ari mu bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo, Uyu musore ubusanzwe yitwa Bizimana Amani, ni umwe mu bahagaze neza muri muzika y’u Rwanda, amaze kwamamara mu bihangano bitandukanye birimo ‘Yambi’, ‘Derila’ yafatanyije na Ally Soudy, ‘Madelina’, ‘Shaddy Boo’ ndetse na ‘Byakubaho’ iri kubica bigacika muri iki gihe, Yavukiye i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba gusa ubu abarizwa mu mujyi wa Kigali. Yasoreje amashuri yisumbuye muri Kagarama High School mu 2013.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)