Ally Soudy umwe mu banyamakuru bakanyujijeho mu myidagaduro hano mu Rwanda ndetse yanagize uruhare mu iterambere rya muzika Nyarwanda, yatangaje ko yishimira aho muzika Nyarwanda igeze anasobanura bimwe mu bigikoma mu nkokora iterambere ryawo.

Ally Soudy yamenyekanye cyane hano mu Rwanda aho yakoze ku maradiyo atandukanye ndetse akaba n’umushyushyarugamba (MC) wagiye ayobora ibitaramo bikomeye cyane.

Mu mwaka wa 2012 Ally Soudy wari warigaruriye imitima ya benshi by’umwihariko abamukurikiranaga kuri radiyo, yaje kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango we ari naho atuye kugeza ubu.
Kuva ku itariki ya 28 Ukuboza 2018, uyu munyamakuru n’umufasha we Carine

Umwiza n’abana babo babiri, umutoya witwa Kigali n’imfura yabo Warris Ally bari kubarizwa mu mujyi wa Kigali aho baje mu biruhuko bisoza umwaka wa 2018 no gutangira uwa 2019.

Mu kiganiro Ally Soudy yagiranye na IBM TV na IBYAMAMARE.Com, yishimira ko umuziki Nyarwanda warenze umutaru kuko bamwe mu bahanzi Nyarwanda basigaye banyura no ku mateleviziyo mpuzamahanga mu gihe mbere byari nk’inzozi ariko hari ibyo akibona nk’umuco mubi.

Ati “Icyo nshima nuko usigaye ureba nka TraceTv, MTV ukabona haciyeho indirimbo y’umunyarwanda, byari inzozi mbere none byatangiye kuba impamo. Igisigaye nugukomeza kurushaho guhangana.”

Yakomeje ashimangira ko gusuzugurana kw’abahanzi hagati yabo no kutabaha agaciro bakwiye kw’abafana kubera ibyo bagezeho ari bimwe mu mico itari myiza ikibangamiye iterambere ry’uyu muziki.

Ally Soudy yemeza ko bitinde bitebuke azagaruka gutura mu rwamubyaye, asoza asaba Abanyarwanda kutibagirwa vuba bakigira ku mateka, buri wese agaharanira gukora kinyamwuga inshingano ashinzwe.

Reba hano ikiganiro kirambuye twagiranye na Ally Soudy :


Ally Soudy muri studio ya IBM TV.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)