Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Ukuboza 2018 ubwo Isi yose yizihiza umunsi wa Noheli, nibwo mu mujyi wa Kigali habereye igitaramo cyiswe ‘Celebrities Christmas Party’ cyahurije hamwe ibyamamare bikomeye mu ngeri zitandukanye hano Rwanda.

Iki gitaramo cyateguwe n’inzu isanzwe ifasha abahanzi ya The Mane, cyabereye ahitwa Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali), cyatangiye ahagana saa moya z’umugoroba gisozwa ku isaha ya saa saba z’ijoro.
Cyari cyitabiriwe n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye barimo Abakinnyi b’umupira, abakinnyi ba filime, abanyarwenya, abahanzi mu ngeri zinyuranye, ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga, abahanga imideli n’abayimurika n’abandi batandukanye.

Iki gitaramo wabonaga gifite umwihariko, cyari kiyobowe n’abashyushyarugamba bane aribo Lion Manzi n’umunyamideli Judith wo muri Uganda bakiraga ibyamamare ku itapi itukura (red carpet) mbere yuko binjira mu ihema ryaberagamo ibirori.

Bakinjira mu ihema bahitaga bakirwa na Mc Kate Gustave na Anita Pendo ari nabo bari baje kuyobora igitaramo kugeza gisoje.

Kimwe mu byatangaje benshi muri iki gitaramo ni imyambarire idasanzwe y’ibyamamare bitandukanye. Bamwe mu byamamarekazi byanyuze ku itapi itukura, bari bambaye amakanzu maremare ariko mu kwifotoza beyuragaho bakerekana amatako, bikorohera abafotoraga.

Umuhanzi Safi Madiba uri no mubaririmbye muri iki gitaramo, yatunguranye azana umugorewe Judith ku rubyiniro maze amuririmbira iyo yise ‘Got it’ yafatanyije na Meddy. Nyuma y’iyi ndirimbo Safi yafashe umwanya ashimira cyane umugorewe ndetse anashimira itsinda rya Urban Boys yamenyekaniyemo.

AMAFOTO :


Umunyamideli Judith Kantengwa ubanza ibumoso na Lion Manzi bakira Sasha Kate na Asinah kuri red carpet.


Shaddy Boo yari yazanye n’abana be babiri muri iki gitaramo

Umunyamakuru Boskizo uzwi nka Fata ku mavuta n’umugorewe nabo banyuze ku itapi itukura.


Judith umugore wa Safi nawe nuko yahaserutse

Asinah yari yasokoje umusatsi mu buryo budasanzwe.

Queen Cha nawe nuko yahaserutse.

Young Grace n’umukunzi we batunguye benshi kuberaukuntu bari bambaye


Safi yaririmbiye umugorewe yamuzamuye ku rubyiniro

Nizzo na Humble Jizzo bagize Urban Boys nabo bari bitabiriye iki gitaramo.

Mc Anita Pendo wafatanyaga yasusurukije ibi birori benshi baranyurwa, inyuma ye Dj Phil Peter wavangaga imiziki.

Umuraperi Bull Dogg na Shizzo baririmbira abakunzi babo.

Shaddy Boo wari mu bashyitsi b’Imena muri iki gitaramo, yatuwe inzoga ya Belaire.

Mc Kate Gustave wafatanyaga na Anita Pendo.

Abanyarwenya barimo Kibonke na 5K basekeje abari aho.

BadRama umuyobozi wa The Mane yateguye ikigitaramo yari yishimiye imigendekere yacyo.

Marina ari ku rubyiniro yongeye kwumvikana avuga ’Shyari na Nyina’ aho kuvuga ’Charly na Nina’.

Bruce Melody nawe yari ahari

Social Mula yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zahogoje benshi.

BadRama abyinana na Shaddy Boo.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)