Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’umugaba mukuru w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yitabiriye isozwa ry’imyitozo ya gisirikare ryabereye I Gabiro mu kigo cya gisirikare.

Iyi myitozo ngarukamwaka yahawe izina rya ‘Hard Punch’, mu myaka ibiri ishize yaranzwe no kwerekana uko ibikoresho bya gisirikare by’Ingabo z’u Rwanda byifashishwa ku rugamba iy’uyu mwaka ikaba yasojwe kuri uyu munsi tariki ya 11/12/2018.


Perezida Kagame yitabiriye isozwa ry’imyitozo ya gisirikare ryabereye I Gabiro

Ntibikunze kubaho kubona Perezida Kagame yambaye umwenda wa gisirikare, ariko kuri uyu munsi ubwo yasozaga iyi myitozo yari imaze amezi atatu ibere mu kigo cya Gabiro, yagaragaye yambaye umwenda w’abasirikare bibumbiye mu mutwe ushinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu.

Perezida Kagame yasoje iyi myitozo ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru b’ingabo no mu zindi nzego za leta akaba yeretswe imikoreshereze y’ibikoresho by’ingabo birimo imbunda nini n’intoya zishobora gukoreshwa igihe bahanganye n’umwanzi ndetse n’imyitozo y’abasirikare bazikoresha.

Iyi myitozo yahabwaga abasirikare bo muri diviziyo ya gatatu y’ingabo z’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Uburengerazuba iyoborwa na Maj. Gen. Alex Kagame.

Ni igikorwa ngarukamwaka cyahawe izina rya ‘Exercises Hard Punch’, aho mu myaka ibiri ishize Umukuru w’igihugu yagiye yerekeza muri iki kigo ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’abasirikare bakuru, bakareba uburyo ingabo z’igihugu zihagaze mu bijyanye n’imyitozo yifashishwa ku rugamba.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)