Muchoma n’umwe mu bahanzi Nyarwanda bakomoka mu karere ka Rubavu ariko atuye muri Amerika, yatangiye kumenyekanisha ‘Ikigoyi’ ururimi ruvugwa muri aka karere akoresheje muzika. Nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise ‘Nigucombaga’ yumvikanamo Ikigoyi kinshi, yasohoye n’amashusho yayo yafatiwe mu mujyi wa Rubavu.

Muchoma ubusanzwe witwa Nizeyimana Didier uretse muzika yanamenyekanye cyane kubera inkuru y’ubuzima bushaririye yabayemo mu bwana bwe nyuma akaza kugira amahirwe yo kugera muri Amerika aciye mu bihugu nka Kenya na Uganda aho yabanje kuba mayibobo.

Nyuma y’indirimbo nyinshi zitandukanye uyu musore yagiye ashyira hanze, kuri ubu yasohoye amashusho y’iyitwa ‘Nigucombaga’ avuga ko iryoheye kubyina ikaba kandi yiganjemo Ikigoyi mu rwego rwo guteza imbere uru rurimi.

Indirimbo Nigucombaga yakozwe mu buryo bw’Amajwi na Captain P ukorera mu mujyi wa Rubavu naho amashusho akorerwa muri Creative Capital, akab ayarafatiwe mu bice bitandukanye by’umujyi wa Rubavu .

Mu kiganiro kigufi na IBYAMAMARE.Com, Muchoma yavuze ko nyuma yo gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo afite indi mishinga myinshi muri studio agagomba kurangiza atarasubira muri Amerika, yizeza abakunzi be

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA Muchoma

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)