Umukinnyi w’ikipe ya APR FC, Muhadjiri Hakizimana yagaragaye ari muburyohe bw’urukundo n’umukobwa, yasimbuje uwo bakundanaga mbere.

Uyu rutahizamu uri mubakunzwe cyane muri Ruhago ya hano mu Rwanda, yagaragaye mugitaramo cyiswe Xmass Celebrities Party mu ijoro rya Noheli, kuri uyu wa Kabiri taliki 25 Ukuboza 2018.


Muhadjiri n’umukunzi we mushya batambuka ku itapi itukura

Uyu musore yari afatanye agatoki ku kandi n’umukobwa witwa Alice yasimbuje umunyezamu wa AS Kigali y’abagore Nyirabashyitsi Judith bahoze bakundana ndetse bavugaga ko bashobora kubana nk’umugore n’umugabo.

Mu birori bya Xmass Celebrities Party ,Muhadjiri yaciye ku itapi itukura arikumwe n’uyu mukunzi we mushya, bitewe n’uburyo batambukaga bafatanye agatoki ku kandi ubona urukundo arirwose abari ahabereye igitaramo bahise babaha urufaya rw’amashyi babagaragariza ko bishimiye ubumwe bwabo.

Muhadjiri yabajijwe niba akoko ari murukundo n’uyu mukobwa uzwi ku kazina ka Pichou maze nawe asubiza adashidikanya ko uyu mwari ariwe yihebereye ndetse ngo bakaba bafitanye imishinga miremire.


Muhadjiri n’umukunzi we bafashe agafoto n’abari bayoboye iki gitaramo

Uyu mukunzi mushya wa Hakizimana Muhadjili yitwa Alice ndetse abantu bamuzi bakunze kumwita akazina ka Pichou.

Hakizimana Muhadjiri ari mu bakinnyi bakunzwe mu Rwanda kubera amacenga ndetse n’ubuhanga bwo gutsinda ibitego.


Muhadjiri n’umukunzi we akanyamuneza kari kose


Muhadjili Hakizimana na Judith Nyirabashyitsi bahoze bakundana

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)