Muhire Nzubaha ukunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Asante Mungu’ aherutse gushyira hanze, kuri ubu agarukanye indirimbo nshya yise ‘Umutima w’Ubwenge’ ibumbatiye ubutumwa buhamagarira abantu kugira umutima ubabarira.

Iyi ndirimbo yamaze kujya hanze

Muhire Nzubaha azwi mu ndirimbo zirimo ; Himbazwa Ft Kipenzi, Ndengera, Umutima wera, Asante Mungu n’izindi.

Muhire yavuzeko indirimbo ye nshya ’Umutima w’Ubwenge’ irimo ubutumwa busaba abantu kubohoka bagatunga imitima yuzuye imbabazi ndetse bakiga kubabarira.

Kanda hano wumve iyo ndirimbo

Muri iyi ndirimbo ye nshya aririmbamo ko buri muntu wese mu Itorero rye abarizwamo aba akwiriye kuba uwejejwe muri ryo kuko Umukiza (Yesu Kristo) ari hafi kugaruka.

"Uduhe Umutima w’Ubwenge utwigishe kubabarira. Za mbabazi zawe Yesu wagize ku musaraba uzitwigishe natwe tumenye uko tubabarira wowe Nyir’Imbabazi. Baguteye icumu uraceceka, ubabarira abakwicaga, umujinya uwusimbuza imbabazi, njye wari mubi ndababarirwa, Yesu warakoze. Buri muntu mu Itorero abe UWEJEJWE muri ryo Umukiza ari bugufi, imirindi ye ndayumva." Ayo ni amwe mu magambo agize iyi ndirimbo.

Muhire Nzubaha ukunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Asante Mungu’

Reba "Asante Mungu" ya Muhire Nzubaha

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)