Baravugango burya urukundo rujya aho rushaka kandi burya icyo Imana yifatanyirije ngo ntawe ushobora kugitandukanya...Birasa nibyatunguye benshi ndetse bamwe baratangara bamwe bakavugako umusore akurikiye ifaranga, abandi ngo umusore yaguzwe Nyamara banyiri ubwite bo bavugako ari Imana yabahuje ngo nabo bahuze urukundo.

Ndayitegeye Aaron na Mukeshimana Josée ni abo mu Karere ka Huye, Ndayitegeye afite imyaka 25 y’amavuko naho Mukeshimana akagira 40. Mu gihagararo bombi ntibareshya, kuko uyu mukobwa afite ubumuga bw’ubugufi bukabije aho yemeza ko ari munsi ya metero.


Basezeranye mu mategeko bemeranya kubana akaramata

Aba bombi bamaze gusezerana mu Murenge kuri uyu wa kane tariki 10 Mutarama 2019, imbere y’amategeko bemeranyije kuzabana akaramata yaba mubibi no mubyiza.

Ubukwe bw’aba bombi biteganyijwe ko buzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Mutarama 2019 aho gusaba no gukwa bizabera ku Ngoro Ndangamurage i Huye, gusezerana imbere y’Imana bikabera mu rusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Taba mu Karere ka Huye.

Nyuma y’uko impapuro z’ubutumire mu bukwe bwabo zisohotse ndetse n’amafoto yabo yo gusezerana mu murenge akajya hanze, benshi batangariye aba bageni.
Hari abavuga ko umusore hari inyungu y’amafaranga cyangwa indi mitungo akurikiranye ku mukobwa abandi bakavuga ko ari urukundo ruri hagati yabo ndetse Imana ari yo yabahuje.

Mukeshimana Josée yahamije ko uyu musore amukunda kandi ari Imana yamumweretse kuko aryo yabahuje akaba ari nabyo byatumye nawe yiyumvamo uyu musore yahariye ubuzima bwe murukundo.

Uyu mukobwa ahamyako uyu musore ntabutunzi yaje akurikiye kuko ntabwo afite, Josee ngo afite akazi kamuhemba ibihumbi 70,000frw bityo abonako uyu musore atari aya mafranga yaje akurikiye naho umusore bagiye kubana akora ako gutwara abagenzi ku igare (umunyonzi).

Avuga ko abari kwibwira ko umusore yaba amukurikiyeho imitungo cyangwa amafaranga bibeshya ku isezerano ry’Imana.


Ngo icyo Imana yifatanyirije ntawe ushobora kugitandukanya

Ati “Njyewe ndi umukirisitu Imana yangiriye neza inyihera akazi pe, niba mbeshya ayo mafaranga bavuga nyafite Imana izampane inyambure akazi yampaye. Yambwiye ko yankundiye uko ndi, ngo ni Imana yamunyeretse.”

Ndayitegeye yahoze asengera muri Zion Temple mu Mujyi wa Huye ariko yasanze Mukeshimana muri ADEPR Gako kugira ngo urugo rwabo ruzabe rwunze ubumwe mu kwemera.

Mukeshimana uvuga ashize amanga, yemeza ko Imana iri kumukorera ibitangaza kandi abishingira ku kuba yaramuhaye akazi kamufasha kubaho no kwita ku bo babana.

Aba bombi imyiteguro y’ubukwe barayikomeje ndetse abarasaba inshuti n’imiryango yabo gukomeza kubashyigikira kugirango ubukwe bwabo buzagende neza.


Save the date

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)