Umukinnyi w’umupira w’amaguru, Yannick Mukunzi wari usanzwe akinira ikipe ya Rayon Sports Fc, yasezeranye mu mategeko n’umugore babyaranye mbere yuko yerekeza kumugabane w’iburayi.

Yannick yasezeranye mu mategeko na Iribagiza Joy bamaze imyaka ine bakundana ndetse banabanaga nk’umugore n’umugabo.


Yannick yasezeranye na Joy bari bamaze igihe babana muburyo butemewe n’amategeko

Kuri iki Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019 nibwo uyu mukinnyi yasezeranye mu mategeko mu Murenge wa Remera n’umukunzi we Iribagiza Joy basanzwe banafitanye umwana w’umuhungu bise Ethan Mukunzi ubu ufite imyaka itatu y’amavuko.

Uyu mukinnyi afashe uyu mwanzuro iminsi mike mbere yo kwerekeza ku mugabane w’u Burayi kuko yamaze gutandukana na Rayon Sports yakiniye kuva muri Kanama 2017.

Biteganyijwe ko Yannick Mukunzi azerekeza muri Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu muri Suède tariki 23 Mutarama 2019, akayisinyira amasezerano y’umwaka umwe.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(2)