Ku itariki ya 1 Ukuboza 2018 nibwo byari biteganyijwe ko hazatangwa ibihembo byiswe Music Awards Rwanda (MAR), ku nshuro yayo ya mbere gusa kuva itsinda ryateguraga iki gikorwa ryakorana ikiganiro n’abanyamakuru byahise birangirira aho kugeza n’uyu munsi abari bayiteguye amaso yaheze mukirere.

Mu ntangiriro za Kanama 2018 nibwo byatangiye kuvugwa ko mu Rwanda hagiye gutangira gutangwa ibihembo byiswe MAR (Music Awards Rwanda) bizajya bihabwa abahanzi baba barakoze neza kurusha abandi.

Iki gikorwa cyakiriwe neza na benshi byumwihariko abahanzi kuko ari kimwe mu bituma uruganda rwa muzika rurushaho gukura kandi bigatera ishyaka n’abarukoramo bose umunsi ku wundi.

Kuwa Gatanu tariki ya 10 Kanama 2018, itsinda rinini ryari rigizwe na Muyoboke Alex, Judo Kanobana, Dennis Nsanzamahoro uzwi nka ‘Rwasa’, France Uwase, Richard Kwizera n’uwitwa Makenzi bari banyirigikorwa, bakoranye ikiganiro n’abanyamakuru muri Galaxy Hotel maze basobanura byinshi kuri ibi bihembo bari bagiye gutangiza.

Icyo gihe mu byo babwiye itangazamakuru harimo kuba iki gikorwa kizajya kiba buri mwaka kandi buri muhanzi uzegukana igihembo akazajya agenerwa n’agashimwe k’amafaranga batatangaje umubare.

Richard Kwizera unasanzwe ari umunyamakuru wari mubagize iritsinda, icyo gihe we yashimangiye ko kimwe mu bizatuma igikorwa cyabo kiramba kandi ntigicike amazi ari uko bafite ubunyangamugayo.

Iritsinda ryahise rinatangaza ko ku itariki ya 1 Ukuboza 2018 aribwo hazaba ibirori byo gutanga ibi bihembo ku nshuro ya mbere, bikabera muri Kigali Serena Hotel. Bahita banatangaza ibyiciro 16 bizahatanirwa muri Music Awards Rwanda.

Bamwe mu bahanzi bakimara kwumva iyi nkuru yari nziza, bahise bicinya icyara batangira gukora iyo bwabaga ngo amazina yabo atazabura muri ibi bihembo, bamwe bashyira hanze indirimbo nshya n’amashusho yazo, abitwa ko bagafashe batangira kurwana nuko Music Awards Rwanda yazatuma amazina yabo akomeza kuyobora abandi.

Nyuma y’iki kiganiro n’abanyamakuru, iritsinda ryateguraga MAR ntiryongeye kugira icyo ritangaza kuri iki gikorwa kugeza n’ubu.

Ubwo twandikaga iyi nkuru twagerageje kuvugana na bamwe mu bari muri iritsinda ku murongo wa telephone, ariko mubo twavuganye ntawusobanura irengero ry’igikorwa cyabo. Uwitwa Dennis Nsanzamahoro wari umuhuzabikorwa w’iritsinda we yatubwiye ko ari hanze y’igihugu adusaba kubaza Muyoboke wari Perezida.

Tugerageje kuvugisha Muyoboke atubwira ko atameze neza ntacyo yabivugaho ahubwo nawe adusaba ko twabaza Dennis.

Music Awards Rwanda ibaye igikorwa cya kabiri cyo guhemba abahanzi mu Rwanda kiburiwe irengero kidakozwe nyamara haratangajwe n’itariki kizabera nyuma ya Salax Awards nayo yarangiye habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ibe ku nshuro yayo ya 7 kugeza n’ubu.


Abari bagize itsinda ryateguraga ibi bihembo ubwo bari mu kiganiro n’abanayamakuru.

Muyoboke Alex yereka abanyamakuru uko izi awards zizaba zikoze.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)