Umuhanzi nyarwanda Gisa Emmanuel ukoresha izina rya Fresh Gemmy ukorera muzika ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho atuye, avuga ko ateganya ibikorwa bya muzika bikomeye kandi akazakorana n’abahanzi b’abanyamahanga bafite intera bagezeho kuburyo bizamufasha gutuma muzika nyarwanda imenyekana ku isi.

Uyu musore mushya mu muziki Nyarwanda amaze imyaka itanu aba muri Leta Zunze Ubumwe za America mu mujyi wa LouisVille muri leta ya Kentucky akaba ari naho yatangiriye urugendo rwa Muzika yizera ko azagera ku rwego rukomeye kuko yinjiye mu muziki yabanje kubitecyerezaho.


Fresh Gemmy winjiranye imbaraga mu muziki

Ni benshi mu Banyarwanda bagera muri Amerika bamara kuhamenyera bagahita binjira umuziki bwacya bakabura uyu musore aganira na Ibyamamare.com avuga ko ataje kuramukanya.

"Har’abaza mu muziki bakabikora nko kwishimisha ejo bakabivamo, oya nge nafashe icyemezo cyo gukora umuziki nabanje kubitecyerezaho kuko umuntu abishoramo amafaranga urumva rero n’akazi gakomeye naje nje " Fresh Gemmy

Acyinjira mu muziki yahereye ku ndirimbo yise "Umwana wanjye" indirimbo ikubiyemo ubutumwa bugaruka ku mibereho ya buri munsi umwana ahura nayo bitewe n’impanuro aba yarahawe n’ababyeyi be.

Ikigera hanze iyi ndirimbo yakunzwe n’abantu b’ingeri zitandukanye ibintu byamuteye umuhate wo gukora cyane ku buryo yifuza kwagura imbibi za Muzika Nyarwanda.

"Urabona iyo winjiye mu kintu biba bisaba kugishyiraho umutima nkimara gukora indirimbo ya mbere byampaye ishusho yo kwagura ibikorwa bya muzika yange ku buryo one day nzakorana n’abahanzi bakomeye baha USA kuko muzika Nyarwanda igomba kwagura imipaka " Fresh Gemmy


Fresh Gemmy

Avuga ko imwe mu nzira zafasha umuhanzi nyarwanda kugeza kure ibihangano bye, ari ugukora indirimbo ziri mu rurimi rubasha gutambutsa ubutumwa mu banyamahanga benshi, bityo nawe akaba ateganya gukora indirimbo ziri mu cyongereza kandi akazakorana n’abandi bahanzi bateye imbere, bigatuma abanyamahanga bamenya birusemo umuziki w’abanyarwanda.

Gukorera Muzika muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ngo ntago ar’ibintu biraho byoroshye kuko bibasaba gukorana n’aba Producers bo mu Rwanda ibintu binyura mu nzira nyinshi ariko nk’umuhanzi uzi icyo ashaka akora ibishoboka byose bikagenda neza.

Aganira na Ibyamamare.com yasoje asaba abakunzi ba Muzika Nyarwanda gukunda muzika Nyarwanda ndetse no gushyigikira abahanzi bakizamuka kuko nabo harimo abanye mpano bakomeye.


Intego n’ugukora cyane ibikorwa byiza kandi bigera kure

Mwana wanjye by Fresh Gemmy

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)