Nyuma y’igihe kinini irushanwa rya Salax Awards rihagaze ryongeye kuburwa aho ijonjora rya mbere ryatangiye kuri uyu wa mbere tariki 4 gashyantare 2019.

Salax Awards yahoze itegurwa na Ikirezi Group ubu ikaba isigaye itegurwa n’ikigo cyitwa AHUPA Digital Services Limited yamaze gutangaza urutonde rurerure rw’abahanzi bagomba guhatanira ibi bihembo , gusa uru rutonde rukaba rutavugwaho rumwe na bamwe mu bakunzi b’umuziki nyarwanda.

Nyuma yuko uru rutonde rugiye hanze ndetse bamwe mu bakunzi b’umuziki Nyarwanda bakavumira ku gahera Abategura iri rushanwa ubu abahanzi barimo Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Odda Paccy bamaze gutanga amabaruwa yabo asaba gukurwa kuri uru rutonde uyu muhanzikazi kandi yikuye mu irushanwa nyuma yuko abandi bahanzi basanzwe babarizwa muri Kina Music bose batangaje ko batazitabira iri rushanwa hatabayeho ibiganiro nabo Hakiyongeraho Yvan Buravan ukijijinganya niba azitabira ibi bihembo kubera gahunda z’ibitaramo afite.

bimwe mu byiciro by’abahanzi byatowe muri Salax Awards Season ya 7.
Mu cyiciro cy’umuhanzi witwaye neza mu bari n’abategarugori harimo ; Charly na Nina, Oda Paccy, Young Grace, Marina, Ciney, Cassandra, Queen Cha, Phiona Mbabazi, Allioni na Alyn Sano.


Umuhanzi witwaye neza muri Afrobeat hari guhatanamo Mico The Best, Uncle Austin, M1, Davis D, Sintex, Eric Senderi, Rafiki, Dj Pius, Mc Tino na Danny Vumbi.

Umuhanzi witwaye neza mu ndirimbo zihimbaza Imana harimo Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Ezra Joas, Serge Iyamuremye, Aime Uwimana,

Harimo kandi Patient Bizimana, Bosco Nshuti, Gentil Bigizi, Ivan D. na Theo Bosebabireba.

Umuhanzi witwaye neza mu njyana gakondo ho hari guhatanamo Jules Sentore, Clarisse Karasira, Jaba Star, Deo Munyakazi Mani Martin, Jodas Sengabo, Nicky Dimpoz, Sophia Nzayisenga, Ignace Nyirinkinda na Nsengiyumva François.

Mu cyiciro cy’umuhanzi witwaye neza muri Hip Hop ni Green P, Riderman, Mukadaff, Jay Polly, Khalifan, Bull Dogg, Lil G, Jay C, Amag The Black na Mr. Kagame, Kina Music ntiri ku rutonde

Isiaka Mulemba ushinzwe kwamamaza ibikorwa muri iri rushanwa yatangaje ko inzu ifasha abahanzi ya Kina Music, yari yabwiwe ko igomba kwitabira ariko ikazana amananiza bagahitamo kuyikuramo.

Ati ‘‘Abahanzi bo muri Kina Music ntabarimo kubera ko twabahamagaye tubabwira ko abahanzi babo batoranyijwe, batubwira ko bitashoboka. Bavuga ko mbere bigitegurwa na Ikirezi bari bikuyemo basaba ko baganira na bo nyuma tubahamagaye batubwira ko twabashaka tukaganira kubitaragendaga neza tubabwira ko baza kubivugira mu nama n’abandi bahanzi barabyanga, rero tubakuramo

Gutora umuhanzi uri mu bahatana muri Salax Awards kuri SMS biratangira saa sita z’ijoro kuri uyu wa Kabiri, aho mu gutora ari ukujya ahandikirwa ubutumwa ukandika code y’umuhanzi ubundi ukohereza kuri 90 92.
Hari n’uburyo bwo gutora binyuze ku rubuga rwa internet hano ubundi ugahitamo umuhanzi ukunda, Buri muhanzi uzaba yatsinze mu cyiciro arimo azegukana amafaranga miliyoni imwe, mu gihe umuhanzi wese uzahatana azahabwa amafaranga ibihumbi 100.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)